Ambasade ya Israel mu Rwanda yahembye abanyeshuri bo mu Ishuri ryisumbuye rya Nyanza (Ecole Secondaire de Nyanza) batsinze neza ibizami bisoza amashuri yisumbuye. Mu banyeshuri bahembwe, buri umwe yahawe mudasobwa ngendanwa (Laptops).
Abahembwe baremeza ko izi mashini zizabagirira akamaro, kuko batangiye kuzifashisha mu kumenya amakuru atandukanye arebana n’amasomo bateganya kwiga mu minsi iri imbere.
Byishimo Benoit wize Ubutabire, Imibare n’Ubumenyi bw’Isi akaba yaragize amanota 73 yavuze ko iyi mashini yahembwe irimo kumufasha kumenya amakuru ibijyanye na za Kaminuza ateganya kwigamo.
Yagize ati” Nshimiye Ambasade ya Israel mu Rwanda yaduhembye. Iyi mashini nahawe, iramfasha, nyikoresha mu gushaka amakuru y’aho nakwiga n’ibindi bigezweho. Izangirira akamaro gakomeye mu gihe nzaba ngeze muri kaminuza, haba mu kwiga no gukora ubushakashatsi butandukanye”.
Uyu munyeshuri yakomeje asaba bagenzi be bakiri inyuma kwiga bashyizeho umwete, na bo bakazahembwa bakumva ibyishimo n’ishema umuntu agira iyo yahembwe.
Iradukunda Charles mu bahembwe yavuze ko yishimiye igihembo yahawe cya mashini, kuri ubu avuga ko yatangiye kubyaza umusaruro.
Yagize ati” Kuba twarahembwe ndishimye. Iyi mashini yatangiye kumbyarira umusaruro, impa amakuru atandukanye ariko by’umwihariko nyitezeho kuzamfasha kwiga neza kaminuza nkanabasha kujya nkora ubushakashatsi butandukanye”.
Umuyobozi wa Ecole Secondaire de Nyanza Ndahimana Appolinaire yavuze ko izi mashini zahawe, aba bana batsinze neza ari ingirakamaro kuri bo n’imyigire yabo y’ahazaza ndetse na barumuna babo; mu kubongerera imbaraga n’umuhate mu masomo ya bo kugira ngo na bo bazatsinde neza, bahembwe.
Yagize ati” Ni by’ ingenzi kugirana ubufatanye n’Ambasade ya Israel mu Rwanda kandi birakomeza kudufasha n’abana bacu y’aba abiga n’abatakiga hano, bahembwe bagakomereza ahandi. Turizera ko abahembwe bazafata neza ibihembo bahawe bakanakomeza kubibyaza umusaruro mu buryo butandukanye nkuko batangiye kubikora kuko nabo bazi neza akamaro kabyo ubu ndetse no mu munsi izaza bari mu makaminuza”.
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr Ron Adam yishimiye iki gikorwa cyakozwe, yizeza ko ubu bufatanye buzakomeza.
Yagize ati “Nishimiye kongera guha mudasobwa abanyeshuri batatu bitwaye neza kurusha abandi mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye. Mu gihe cyose nkiri muri izi nshingano, iyi gahunda tuzakomeza kuyikora buri mwaka muri iki kigo. Ndizera ko iki gikorwa kizakomeza gutera ishyaka abanyeshuri ngo bakore neza, kandi n’izi mudasobwa zikabafasha kwagura ubumenyi bwabo.”
Ubu bufatanye bwa ES Nyanza n’Ambasade ya Israel mu Rwanda bumaze imyaka ibiri kandi burakomeje. Kuri iyi nshuro hahembwe abanyeshuri batatu bahabwa imashini nyuma y’abahembwe umwaka ushize n’abarimu bo kuri iki kigo bahawe imashini 12.
RUKUNDO EROGE
