Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyanza: Hamenwe litiro 380 z’inzoga yitwa Muriture

Ku bufatanye n’abaturage bo mu karere ka Nyanza, Polisi y’u Rwanda yashoboye gutahura inzoga zitemewe mu Rwanda, hamenwa litiro zigera hafi kuri Magana ane z’inzoga yitwa Muriture.

Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, ku wa kabiri tariki ya 11 Nzeri, ku bufatanye bw’Inzego z’Ibanze, Polisi  n’abaturage mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Busoro, akagari ka Kimirama, habereye igikorwa cyo kumenera mu ruhame litiro 380 z’inzoga z’inkorano zizwi ku izina rya  (Muriture) zitemewe n’amategeko.

Izi nzoga zamenewe mu ruhame zafatiwe mu midugudu ibiri yo mu kagari ka Kimirama, ariyo Rugarama na Nyarugenge, zifatanwa abaturage batandukanye bazengaga bakanazicuruza.

Nyuma yo kumenera mu ruhame izi nzoga Polisi yasabye abaturage kwirinda gukora no gucuruza izi nzogo kuko uretse kuba bibateza igihombo  ari kimwe mu biyobyabwenge bikurura ibindi byaha.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi, avuga ko izi nzoga zafashwe  kubera amakuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Twahawe amakuru ko hari bamwe mu baturage bacuruza inzoga z’inkorano z zitwa Muriture kandi ko zigira uruhare mu guhungabanya umutekano. Nyuma yayo twagiye gusaka mubo dukeka, nuko dufata abaturage bagera kuri batandatu mu midugudu ibiri bazenga bakanazicuruza ”.

CIP Karekezi akomeza avuga ko  nyuma yo gukusanya izi nzoga bahise bazifata bajya ku zimenera mu ruhame aho bongera kwibutsa abaturage ububi bw’izi nzoga.

Yagize ati “Mubikorwa nk’ibi byo kumena inzoga zitemewe, tuboneraho umwanya wo kwereka abaturage uruhare izi nzoga zifite mu gutera uwazinyoye ibyaha bihungabanya umutekano, birimo amakimbirane yo mu muryango, gukubita no gukomeretsa, kuko ubwonko buba bwayobye, tukabasaba kurwanya abazikora batanga amakuru kunzego z’ubuyobozi zibegereye.”

CIP Karekezi yasoje asaba abaturage gukomeza umuco mwiza wo gutanga amakuru ku gihe ku byahungabanya umutekano aho batuye hose.

Abafashwe bakaba bari ku murenge wa Busoro,aho bagomba gucibwa Amande n’ubuyobozi bw’umurenge nkuko  amabwiriza y’u rwego rw’Igihugu rushinzwe ubuziranenge (RSB) abiteganya.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities