Connect with us

Hi, what are you looking for?

Inkuru nyamukuru

Nyanza: Kwiga indimi z’ubucuruzi byatumye batagikenera ababasemurira bagiye kurangurira i Dubai

Uwamwezi Berthilde ucuruza ibikoresho by'u bwubatsi mu mujyi wa Nyanza ahamya ko kumenya indimi bituma yakira neza abanyamahanga

Marie Josée Uwiringira

Abacuruzi bo mu karere ka Nyanza bahisemo kwiga indimi z’Icyongereza n’Igiswahili, zikoreshwa mu maduka y’i Dubai, muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu kugira ngo bagabanye amafaranga batanga ku bakomisiyoneri bajyaga babasemurira barimo kurangura.  Izo ndimi zibafasha no guhahirana n’abanyamahanga baba i Nyanza babagurira.

Kugira ngo umukomisiyoneri afashe umucuruzi guhahira mu iduka rimwe ry’i Dubai, amuca amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20. Umucuruzi wagiye kurangura ntashobora kwinjira mu maduka ari munsi y’atatu, ubwo aba agomba kwishyura nibura uwamusemuriye  ibihumbi 60. Mu rwego rwo kugabanya ayo mafaranga atangwa ku bakomisiyoneri, abacuruzi 25 bibumbiye mu muryango “Dubai Family” bahisemo kwiga indimi z’igiswahili n’icyongereza  ngo bajye babasha kwivugira no kwirangurira.

Kayitesi Immaculée, ukuriye Urugaga rw’abikorera mu karere ka Nyanza, avuga ko gukoresha abakomisiyoneri bituma umucuruzi atagira uruhare mu kurangura, ahubwo ngo ashobora no kumuvugira ibyo adashaka.  Ati “twabonye ari ngombwa kwiga izo ndimi ebyiri dukunze guhura na zo mu bucuruzi, kuko iyo utabyumva umukomisiyoneri  ashobora kukuvugira uko utabyifuza, ntubashe no gukosora ibyo avuze.”

Icyemezo cyo kwiga indimi abacuruzi b’i Nyanza bagifashe mu ntangiro z’umwaka wa 2017, bafata umwanya buri cyumweru wo kwiga no kuganira ku migendekere y’ubucuruzi.  Abarimu babo ni bamwe muri bo bazizi.

Uwamwezi Berthilde, ukora ubucuruzi bw’ibikoresho by’ubwubatsi, ahamya ko icyongereza yigishijwe na bagenzi be kimufasha guciririkanya n’abaguzi b’abanyamahanga baza guhahira mu iduka rye, kandi ngo nta bwoba afite bwo kujya kurangurira i Dubai kuko bagenzi be bazamufasha.

Aragira ati “nshobora kubaza umuguzi icyo akeneye, nkamubwira igiciro, ndetse naba ntacyo mfite nkabasha kumurangira aho yagikura. Ikindi ni uko ninjya i Dubai nta kibazo nzagira mu guciririkanya, kuko nzabasha kwivugira n’abo mu muryango tuzajyana bazamfasha. Mu bacuruzi 10 bajyana i Dubai, byibuze batatu baba bazi icyongereza neza”.

N’ubwo abacuruzi bataramenya indimi neza, Munyambonwa John, Ukuriye Umuryango Dubai Family, ahamya ko mu gihe kingana n’umwaka bamaze biga, hari impinduka zigaragara mu kuvugisha abakiriya b’abanyamahanga.

Aragira, ati “bamwe mu bacuruzi bagize amahirwe yo kwiga twabasabye gukoresha impano za bo bakigisha abandi indimi. Ntibarazimenya neza, ariko iby’ingenzi ku mucuruzi bamaze kubimenya nko kuvuga igiciro no guciririkanya. Ubwo rero abanyamahanga bahahira i Nyanza nk’abanyeshuri bo mu Ishuri rikuru ry’Amategeko –ILPD, tubasha kubakira neza.”

Uretse kwiga indimi, muri Dubai Family, abacuruzi bungurana ibitekerezo, bakanakebura abatanga serivisi mbi ku babagana, ndetse bagakora n’ibikorwa byo kwiteza imbere. Bashyizeho itsinda ryo kuzigama no kugurizanya batangamo amafaranga ibihumbi bibiri (2000Frw) buri cyumweru, bafite n’umushinga w’ubuhinzi bw’imyumbati kuri hegitari eshashatu n’ubw’ibigori kuri hegitari eshanu.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities