Bishyize hamwe ari bane, Caline, Adda, Regis na Laissa mu rwego rwo kwihangira umurimo, bashinze ikigo CARL Group gitunganya umusaruro uvuye mu bijumba, bakora uruganda rutunganya ibisuguti, imigati, keke n’amandazi bikomoka mu bijumba by’umuhondo bikungahaye kuri vitamine A ifasha mu mikurire y’abana.
Igitekerezo cyo kwishyira hamwe cyatangiye ubwo bari barangije kaminuza ariko Regis akaba yarakoze ubushakashatsi ku bijumba. Ibyo byose byakozwe hagamijwe kubyaza umusaruro ibyo bize muri Kaminuza.
Umugiraneza Regis, Umuyobozi Mukuru wa CARL Group mu kiganiro n’Ikinyamakuru Panorama, yavuze ko batagombaga gutegereza gushaka akazi ahubwo bahisemo kubyaza umusaruro ubumenyi bakuye muri Kaminuza.
Rutonesha Christophe, umwe mu bakunze gukoresha ibitunganywa mu bijumba, avuga ko yariyeho bwa mbere yumva uburyohe bw’ikijumba bitandukanye n’ibindi abona ku isoko, ariko kandi ashima byimazeyo umushinga w’uru rubyiruko.
Agira ati “Ndashima igitekerezo cy’uru rubyiruko rwakoze uru ruganda. Rwanze kuvuga ko rwabuze akazi, ahubwo bahanga umurimo. Ni isomo kuri bagenzi babo bakwiye gutekereza kure hashoboka.”
Uhagarariye ikigega gitera inkunga imishinga (BDF) mu karere ka Kicukiro, …., avuga ko igitekerezo cy’umushinga cy’uru rubyiruko giteye ishema kuba baragishyize mu bikorwa kandi bakabikora neza.
Agira ati “Byaradushimishije kuba igitekerezo cy’umushinga wabo baragishyize mu bikorwa. Urubyiruko rugira ibitekerezo byiza ariko ingorane ziza mu kubishyira mu bikorwa. Abandi na bo barebereho bitinyuke bagane imishinga ibafasha, babyaze umusaruro ubumenyi bafite.”
Abagize CARL Group bavuga ko bashaka kwagura ibikorwa byabo, bagahangana ku rwego mpuzamahanga kuko bizeye ko ibikenerwa by’ibanze babifite kandi biboneka hafi cyane cyane ibijumba kuko ariryo fatiro ry’umusaruro wabo.
Munezero Jeanne d’Arc

Imwe mu mashini zikoreshwa mu ruganda rutunganya ibikomoka ku bijumba (Ifoto/Munezero)
