Rukundo Eroge
Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Nyaruguru by’umwihariko abari mu ngeri y’ubukungu bibanda ku buhinzi, barasabwa kongera uruhare bagira mu gutubura imbuto y’ibirayi.
Muri aka karere ijanisha rinini ry’abaturage batunzwe n’ubuhinzi, bityo bisaba gushyiramo imbaraga zidasanzwe kugira ngo bashobore kubona imbuto yo gutera ku buso bugenda bwiyongera kuko iboneka kuri ubu ugerereranyije n’ikenewe ariko ubungubu idahagije.
Ibi byagarutswe n’Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Dr. Murwanashyaka Emmanuel, ku munsi wa kabiri w’umwiherero w’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Nyaruguru- JADF Indashyicyirwa, ku wa 16 Gicurasi 2024 wabereye mu murenge wa Kibeho.
Dr. Murwanashyaka agira ati “Mu karere dukenera imbuto y’ibirayi nyinshi, ubundi mbere byafatwaga y’uko ibirayi bihingwa mu mirenge itanu yegereye ishyamba rya Nyungwe, ariko nk’uko bimaze kugaragara, ahantu hose mu karere tuba twakoze amaterasi duhingamo ibirayi ku ikubitiro. Uyu munsi hari ikibazo cy’imbuto y’ibirayi. Turasaba abafatanyabikorwa kugira ngo barebe uko imbuto y’ibirayi yakwiyongera. Ku mwaka dukenera toni ibihumbi 14 ariko wajya kureba iyo dushobora kwibonera yemewe ni hafi toni 3000, iracyari nkeya. Buri wese uruhare yagira yakwiyongera.”
Umuyobozi wa Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage mu ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Nyaruguru akaba n’umuyobozi waryo w’umusigire kuri ubu Ndikubwimana Pierre, avuga ko uruhare rw’abafatanyabikorwa bakorera mu karere ari ingenzi mu iterambere, kuri ubu hari gutegurwa igenamigambi kandi nihagenderwa ku byifuzo by’abaturage, imbuto y’ibirayi izaboneka.
Agira ati “Tugiye kubera uburyo mu igenamigambi dukora no kwegeranya ingengo yimari byashyirwa mu bikorwa.”
Uyu mwiherero watangiye ku wa 15 ukazageza ku wa 17 Gicurasi 2024. Kuri iyi nshuro ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubufatanye ni inkingi yo gutsinda.” Yunganirwa ni imvugo igira iti “Umuntu umwe, itsinda rimwe, icyerekezo kimwe.”
Ihururiro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Nyaruguru rigizwe n’ingeri eshatu arizo iyo ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’iy’imiyoborere myiza. Izi ngeri ni zo abafatanyabikorwa baganiriramo bakanakoreramo ibikorwa byabo bya buri munsi hagamijwe guteza imbere umuturage.
Abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Nyaruguru baherutse gushimirwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurisha mibare ku ruhare bagira mu kwesa Imihigo y’akarere ka Nyaruguru no gukorera hamwe. Iri ruhiro kandi ryamamaye mu gihugu nkiryatangije icymweru cyahariwe umufatanyabikorwa n’umujyanama ubu gisigaye gikorwa mu tundi turere dutandukanye two mu gihugu.