Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuhinzi

Nyaruguru: Abahinzi b’icyayi barakivuga imyato

Rukundo Eroge

Abahinzi b’icyayi bo mu karere ka Nyaruguru bakorana n’uruganda rw’icyayi rwa Mata Tea Company Ltd rurebererwa na Rwanda Mountain Tea bishimira intambwe bamaze gutera mu mibereho yabo, bitewe n’ubuhinzi bw’icyayi biyeguriye.

Ibi aba bahinzi n’abasoromyi b’icyayi babitangaje ubwo hizihizwaga umunsi mukuru w’umuhinzi w’icyayi ku ruganda rw’icyayi rwa Mata mu karere ka Nyaruguru.

Ngoga Innocent watanze ubuhamya nk’umuhinzi w’icyayi witeje imbere, avuga ko icyayi ari ingirakamaro cyane cyamurereye abana, ashikariza abataragihinga kubyitabira bakabona ibyiza!

Agira ati “Natangiye mpinga icyayi kuri ari imwe ubu mpinga kuri hegitari eshanu. Buri kwezi bampemba miliyoni n’igice. Abana banjye bose barangije kwiga Kaminuza, kandi mbatangira Ejoheza bose, mbikuye mu cyayi. Ndashimira abadushishikariza icyayi, mukomeze mukunde icayi!”

Munezero Clementine, Umuyobozi wa Koperative y’abahinzi b’icyayi –COOTHENYA, avuga ko bamaze kugera kuri byinshi byiza nk’abahinzi ndetse kugira ngo bakomeze kubaho neza hari n’ibindi byinshi byiza bari gutegurirwa.

Agira ati “Abanyamuryango bacu bizigama muri Ejoheza. Dufite gahunda yo gutera hegitari icumi za koperative zo kujya twunganira amafaranga babakata kugira ngo umuhinzi akomeze kubabo neza.”

Umuyobozi mukuru w’uruganda rw’icyayi rwa Mata Tea Company Ltd, Barayagwiza Joseph, avuga ko ingano y’ubuso icyayi gisoromwaho n’ubwiza bwacyo uruganda rubona, rubikesha abahinzi n’abasoromyi, abizeza gukomeza ubufatanye.

Agira ati “Abasoromyi bakunde icyayi, ababyeyi bitabire akazi. Turishimira umusaruro tubona uko wagiye wiyongera, kandi tuzakomeza kongera umusaruro n’ubwiza hamwe n’ubuso by’icyayi cya Mata.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Gashema Janvier, avuga ko uruhare rw’umuhinzi w’icyayi mu iterambere ari indashyikirwa, asaba abagifite ahagiteye ishinge, kuhahinga icyayi.

Agira ati “Turabashimira uruhare rwanyu mu iterambere ry’akarere n’iry’igihugu. Bahinzi namwe basoromyi, mukomeze gukora cyane, abagifite ubutaka budahinze burimo amashinge namwe mubuhinge icyayi, dukomeze dutere imbere.”

Kuri ubu uruganda rwa Mata Tea Company Ltd rufite abakozi bakora buri munsi basaga 6200 harimo ab’uruganda 4000 n’aba koperative COOTHENYA bakorana n’uruganda basaga 2200. Abahinzi n’abakozi bahize abandi bahawe ibihembo  ari byo inka 6, ihene 22, amagare 9 ndetse na mituweli 300 ziyongera ku zari zaratanzwe 300 zikaba zose hamwe 600.

Uyu munsi mukuru wahariwe umuhinzi w’icyayi wizihijwe ku nsanganyamatsiko kuri iyi nshuro igira iti: “Uruhare rw’umuhinzi n’umusoromyi w’icyayi mu iterambere rirambye ry’Igihugu twita no ku mikurire myiza y’abana bacu”.

Kuri uyu munsi hanazirikanwa umusoromyi w’icyayi, wizihijwe mu gihe amafaranga ahabwa umusoromyi ku kiro i Mata yiyongereye akava ku mafaranga 25 akajya kuri 60Frw. Hari umusoromyi ushobora gutahana 7500Frw ku munsi, agakora ibindi bikorwa bimubeshaho akaniteza imbere.

Mu kwizihiza ibi birori, aban babo 120 bo mu marero abiri y’uruganda bifurijwe Noheri nziza n’umwaka mushya muhire wa 2024, bahabwa impano zirimo ibikinisho, inkweto n’imyenda yo kwambara.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities