Connect with us

Hi, what are you looking for?

Abagore

Nyaruguru: Abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka basabwa kubahiriza amategeko

Rukundo Eroge

Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka bo mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Ngoma, baragirwa inama yo gucuruza bubahiriza amategeko birinda forode no kwambuka umupaka mu buryo butemewe. Kugira ngo kandi barusheho kunoza imikorere basabwa no kwibumbira mu makoperative n’amatsinda yimakaza imiyoborere myiza n’amahoro bikazabafasha gutera imbere.  

Ibi byagarutweho mu biganiro byahuje abagore bahagarariye abandi n’umushinga Mupaka Shamba Letu wa Komisiyo y’Abepisikopi Gaturika y’Ubutabera n’Amahoro uterwa inkunga na Alert International.

Umwe mu bitabiriye ibiganiro, avuga ko yungutse uko yakora ubucuruzi bwemewe n’imiyoborere ya koperative.

Agira ati “Nasobakiwe bihagije inshingano z’umuyobozi uhagarariye abandi n’uburyo bwo kubana neza n’abo uyobora. Nk’uhagarariye abandi, nzibanda ku kubasobanurira uko wakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka bwubahirije amategeko, nta kunyura mu nzira zitemewe.”

Kanuzayire Foibi na we witabiriye ibiganiro, avuga ko imiyoborere myiza mu matsinda n’amakoperative akorera ku mupaka ari ingirakamaro, cyane mu bakora ubucuruzi hirindwa guca mu nzira zitemewe kubo bahagarariye.

Agira ati “Imiyoborere myiza ku matsinda akorerera ku mupaka ni ingenzi, ariko cyane cyane ku bayobozi tugomba kwita ku kuganiriza abo duhagarariye ibyiza byo kunyura mu nzira zemewe no gutunga ibyangombwa by’inzira kugira ngo ducuruze mu mahoro.”

Umuhuzabikorwa w’umushinga Mupaka Shamba Letu ku mupaka w’Akanyaru, Ntahondereye Narcisse, avuga ko biteze ko ibi biganiro bigiye kugira uruhare mu miyoborere myiza y’amatsinda y’abakora ubucuruzi.

Agira ati “Twteze ko ubunararibonye abagore bunguwe na bagenzi babo buzabafasha gushinga ibikorwa byabo by’ubucuruzi ntibajye bacuruza bajyenda bakagira n’ibikorwa bya nshore nunguke bashinga. Hano ku mupaka hakunze kuba ubucuuzi bwa magendu buteza umutekano muke ku babukora, umuryango we n’aho yagiye kubukorera. Turabasaba gukora ubucuruzi bwubahirije amategeko no gukomeza kwita ku kumenya amategeko agenga amatsinda n’amakoperative.”

Biteganyijwe ko uyu mushinga ugiye gukorera mu bihugu bitatu bigize akarere k’Ibiyga bigari, uzamara imyaka itatu aho ufite intego igira iti “Kugira uruhare mu kwimakaza amahoro arambye mu karere k’Ibiyaga bigari binyuze mu bucuruzi bwambukiranya imipaka.”

Kuri ubu uyu mushinga mu karere ka Nyaruguru uru gukoranan n’abantu 700 bari mu matsinda 13 biteganyijwe ko uzangeraho abandi 100 mu minsi ya vuba.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities