Connect with us

Hi, what are you looking for?

Inkuru nyamukuru

Nyaruguru: Biyujurije ubwanikiro bw’ibigori bwatwaye miriyoni 79

Abaturage bo mu karere ka Nyaruguru n’ubuyobozi bw’akarere  kabo  barishimira ubwanikiro  6 (butandatu) bw’ibigori bwuzuye  butwaye akayabo  k’amafaranga  y’u Rwanda  angana  na miriyoni 79 .

Ubu bwanikiro  bwubatswe mu mirenge ya Kibeho, Cyahinda, Ngoma na Ngera bwiyongereye  ku bundi 22 bwubatswe ku bufatanye na  FAO, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku  buhinzi n’ibiribwa.

Ubu  bwanikiro ngo buje  bukenewe,  nkuko  byemezwa   n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois. Aho   yavuze ko ibigori byeraga muri aka karere byari birembejwe n’uruhumbu bigatera igihombo.

Yagize ati:” Abaturage bo muri iyi mirenge bahuraga n’imbogamizi zo kubura aho banika ibigori byabo, bikazamo uruhumbu bigatuma bitakaza ubuziranenge bikabura abaguzi abahinzi bakabihomberamo”.

Ikindi  kibazo  ubu bwanikiro buje  gukemura, ngo ni  icy’umusaruro  wangirikaga kubera utari ubitse neza.

Ubu bwanikiro bwubatse iruhande rw’ahantu hahingwa n’abahuje imirima bibumbiye mu  makoperative.

Abahinzi bose bakaba basabwa  kwibumbira mu  makoperative kugira ngo biborohere  kuzana  umusaruro wabo muri  ubu bwanikiro,   bw’ibigori bwuzuye muri aka karere.

RUKUNDO Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.