Abaturage bo mu karere ka Nyaruguru n’ubuyobozi bw’akarere kabo barishimira ubwanikiro 6 (butandatu) bw’ibigori bwuzuye butwaye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda angana na miriyoni 79 .
Ubu bwanikiro bwubatswe mu mirenge ya Kibeho, Cyahinda, Ngoma na Ngera bwiyongereye ku bundi 22 bwubatswe ku bufatanye na FAO, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa.
Ubu bwanikiro ngo buje bukenewe, nkuko byemezwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois. Aho yavuze ko ibigori byeraga muri aka karere byari birembejwe n’uruhumbu bigatera igihombo.
Yagize ati:” Abaturage bo muri iyi mirenge bahuraga n’imbogamizi zo kubura aho banika ibigori byabo, bikazamo uruhumbu bigatuma bitakaza ubuziranenge bikabura abaguzi abahinzi bakabihomberamo”.
Ikindi kibazo ubu bwanikiro buje gukemura, ngo ni icy’umusaruro wangirikaga kubera utari ubitse neza.
Ubu bwanikiro bwubatse iruhande rw’ahantu hahingwa n’abahuje imirima bibumbiye mu makoperative.
Abahinzi bose bakaba basabwa kwibumbira mu makoperative kugira ngo biborohere kuzana umusaruro wabo muri ubu bwanikiro, bw’ibigori bwuzuye muri aka karere.
RUKUNDO Eroge
