Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyaruguru: Hari abana bareka ishuri bakajya gukora imirimo ibyara inyungu

Mu murenge wa Nyagisozi ubarizwa mu karere ka Nyaruguru, haracyagaragara abana bateshwa ishuri bagashorwa mu mirimo ibyara inyungu. Akenshi bakoreshwa n’abacuruzi, bikanabashora mu ngeso mbi nk’uko abaturage babivuzeho mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa 11 Kamena 2019.

Umwe mu babyeyi batuye uyu murenge wa Nyagisozi, Mukakalisa Beatha, avuga ko ari ikibazo kibugarije ndetse gikwiye guhagurukirwa n’inzego zose z’abo bafatanya mu burere bw’abana.

Agira ati “Rwose abana baratutaniye! Ubohereza kw’ishuri uyu munsi bakaza gutaha bitinza mu dusanteri barebareba. Hari ibibarangaza byinshi nka za televiziyo n’ibiryabarezi biba byakuruye abantu benshi bakina. Iyo umwana ahegereye ashungera rero, akenshi niho bababonera bakabashuka, bakagenda babangisha ishuri gahoro gahoro.”

Akomeza avuga ko ibi bikorwa akenshi n’abacuruzi bajya kubaha akazi mu ngo zabo, cyangwa bakajya babafasha gucuruza.

Ati “Iyo umwana batamushukishije amafaranga ngo bamujyane gukora akazi ko murugo, bamusaba kuzajya aza nko kubacururiza amagi n’amandazi avuye ku ishuri n’igihe atize. Bikazarangira ibyo kwiga abyanze akajya muri bwa bucuruzi bwonyine.”

Yongeraho ko igihangayikishije kurutaho ari uko ngo umwana wataye ishuri muri ubwo buryo, ahita akurizaho kujya mu ngeso mbi ku buryo umubyeyi ajya kubimenya kera karabaye.

Ndamage Callixte, ufite umwana wataye ishuri ageze mu mwaka wa gatanu, agira ati “Byarangoye kuvumbura ko umwana ari kwanga ishuri kuko yatangiye ajya gufasha umucuruzi nyuma y’amasomo, yaramuhembaga agataha yewe akajya agira n’ibyo amugenera akazana mu rugo.”

Akomeza avuga ku ngaruka byaje kugira ku myigire ye kuko ngo atari ko byakomeje, ahubwo umwana yishimiye amafaranga bigenda bimwangisha ishuri kugera ubwo ariretse.

Ati “Twaje kubimenya tubibwiwe n’abandi basore bari basigaye bakorana mu kubaga amatungo rimwe na rimwe babaga bibye, batumwe kuyazanira abayotsa ku tubari aho bayishyuye. Bo bagahitamo kwiba rero kugira ngo amafaranga bayikoreshereze mu bindi, dore ko abenshi muri bo batangiye no kunywa itabi.”

Ni ikibazo gikwiye guhagurukirwa n’abo kireba bafatanyije

Ari ababyeyi ari n’abayobozi, bose uburere bw’abana burabareba. Ababyeyi basabwa kudateshuka ku nshingano zo kurera abana babo, ahubwo hamwe n’inzego z’ubuyobozi  bagafatikanya kubareberera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi, Umuhoza Josephine, agira ati “Ubu ishuri rikorana n’Akagari ndetse rikagera no ku Murenge tukamenya abana bataje kwiga mu cyumweru, tugakurikirana tukabasura mu ngo. Iyo hari ikibazo cyagaragaye twigisha wa mwana n’umubyeyi we kuko bibareba bombi, tukabunganira nk’abafite intege nke batinya ko abana babakubita bakomeje kubabwiriza gusubira mu ishuri.”

Ubwo umuryango ADENYA ushyira mu bikorwa muri aka karere umushinga PPIMA, ugamije guha abaturage umwanya n’uruhare mw’ishyirwa mu bikorwa rya politiki rusange, waganiraga n’abahagarariye inzego mu bibazo byavuye mu baturage mu gikorwa bita “Kuganira ku byo ikarita nsuzumamikorere yagaragaje” (ni amakuru runaka atangwa n’abaturage ku bibazo babona bibugarije, akaganirwaho n’inzego z’Umurenge n’Utugari n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo gushaka icyakorwa ngo habeho impinduka); icyi nacyo cyagarutsweho.

Bamwe mu bayobozi bemeye ko icyo kibazo kiriho. Bagaragaje ko abana bata ishuri bakigira mu du santeri aho baba bafasha abacuruzi mu mirimo itandukanye nko kwica ihene n’ingurube, guteka amandazi n’ibindi. Ibi bituma bigira ibyigenge bashishikajwe cyane n’amafaranga ukaba utabakoza iby’ishuri. Hamwe ngo usanga n’ababyeyi barakuyeyo amaso bavuga ko iyo abo bana ubashyizeho igitsure bamwe bakubwira ko bakwambura n’ubuzima, bigatera bamwe gutinya abo bibyariye.

Umuhoza Josephine yibukije kandi ababyeyi ko bagomba kwitwararika mu mibanire yabo mu rugo nk’abashakanye, kuko ngo akenshi imibanire mibi ari nayo ibera abana intandaro yo guta ishuri.

Umurenge wa Nyagisozi ugizwe n’Utugari 4 (tune), twose dutuwe n’abaturage batunzwe ahanini n’ubuhinzi n’ubworozi bw’amatungo yiganjemo amagufi. Mu bibafasha kubona amafaranga harimo gucuruza Kawa, kuko iri mu bihingwa ngengabukungu beza.

Umubyeyi Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities