Hegitari zirenga 500 z’ubutaka buhujwe mu karere ka Nyaruguru, zigiye guterwaho icyayi, izindi 300 zizaterwa icyayi n’abaturage ku giti cyabo.
Ibi byagarugutsweho ubwo mu karere ka Nyaruguru hatangizwa igihembwe cy’ihinga 2024A cy’icyayi mu murenge wa Kibeho mu Kagari ka Mbasa mu ifasi y’uruganda rw’icyayi rwa Mata.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Gashema Janvier, avuga ko akarere gafite intego yo kuba icyitegererezo mu buhinzi bw’icyayi, haherewe ku guhinga ubutaka butahingwaga.
Agira ati “Icyayi kimaze kugira akamaro mu iterambere ry’abaturage ba Nyaruguru. Mwitabire gukora cyane abaturage bafite ubutaka budahinze buterwe icyayi. Ntihazagire abaragira inka ahatewe icyayi, mwitabire Ejo Heza kugira ngo muzagire amasaziro meza.”
Umuyobozi mukuru w’uruganda rw’icyayi rwa Mata, Barayagwiza Joseph, avuga ko muri uyu mwaka bazatera hegitari 100 z’icyayi, asaba abaturage mu bufatanye kwitabira akazi.
Agira ati “Ubu buso tuzatera tuzakoresha uburyo bushya butanga umusaruro kandi bukanarwanya isuri bwa ‘closer planting’ aho ha imwe twajyaga duteraho ingemwe 15600 ubu tuzateraho ingemwe 65.000, icyayi cyiba cyegeranye bikarinda isuri kandi bigatanga umusaruro mwishi, abaturage bage bitabira akazi.”
Mukantwari Francine umwe mu baturage bahinga bakanasoroma icyayi, avuga ko aka kazi kamaze kumugirara akamaro, ashishakriza bagenzi be bashya kugakora bagakunze.
Agira ati “Iyo nahembwe ntanga mituweli, nkagura inkoko cyangwa ingurube, bimaze kumfasha nishimiye aho ngeze.”
Akarere ka Nyaruguru gafite inganda zitunganya icyayi eshanu ariko hari urundi rushya rwubakwa. Icyayi gihingwa mu mirenge 10 muri 14 igize akarere, aho kuri ubu habarurwa Hegitari 6000 ziteyeho icyayi, zitanga nibura toni 6000 z’icyayi gitunganyije.
















Rukundo Eroge
