RUKUNDO Eroge
Ibigo nderabuzima byose byo mu karere ka Nyaruguru uko ari 16 byahawe imashini zipima abagore (Ecography) batwite hagamijwe kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi ku nkunga y’Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima -RBC n’umufatanyabikorwa Rwanda Health Initiative for Women and Youth. Ni igikorwa cyabaye ku wa 14 Gicurasi 2024.
Umuyobozi w’Ishami ry’ubuzima mu karere ka Nyaruguru, Nshimiyimana Jean Claude, avuga ko izi mashini zije gukemura ibibazo bibiri byari bikomeye, asaba abayobozi b’ibigo nderabuzima kuzitaho bakazicungira umutekano.
Agira ati “Izi mashini zije kugira ngo habeho gukurikirana umubyeyi kuva asamye kugeza abyaye, abe azi uko umwana ameze mu nda, niba umwana nta bibazo afite, niba hari n’ibyo afite bimenyekane hakiri kare. Ikindi zije gukemura ikibazo cy’umwanya n’ubushobozi ababyeyi batakazaga bajya ku bitaro bikuru. Abayobozi b’ibigo nderabuzima bamenyeshe ababyeyi ko imashini zahageze.”
Nyirahabimana Marguerite, umubyeyi w’abana barindwi utwite inda ya munani, wo mu murenge wa Kivu, avuga ko ku mbyaro zose yagiye abyara yagiye akenera guca mu cyuma bikamugora kubera ko kugera ku bitaro ari kure. Ashimira Leta y’u Rwanda izirikanye ababyeyi bo muri Kivu.
Agira ati “Kuva hano kugera ku Munini harimo urugendo rurerure cyane. Iyo utabonye uguha akarifuti ushobora no kuhagenda iminsi ibiri. Turishimye, izi mashini zigiye kudufasha.”
Bihoyiki Jacqueline, umubyeyi wo mu murenge wa Cyahinda, avuga ko iyo umuntu yabwirwaga ko agiye guca mu cyuma yumvaga ko agiye guhura n’ibihe bikomeye kandi ubundi byakabaye ari byiza kuko agiye kumenya uko ubuzima bwe n’ubwo umwana buhagaze.
Agira ati “Turishimye kuba umuntu atazongera kurara ku Munini. Hari igihe umubyeyi yahageraga atinze kubera guturuka kure no kugenda buhoro k’umubyeyi utwite, akahasanga abantu benshi, ugasanga araharaye no kongera gusubira mu rugo na byo bikagorana. Ubu ubuzima bwacu bugiye kumera neza kuko tugiye kujya tubyara twe ubwacu n’uwo dutwite tuzi uko ubuzima bwacu buhagaze.”
Ibigo nderabuzima byo muri Nyaruguru bihawe izi mashini, buri imwe ifite agaciro ka Miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe ababyeyi bo muri aka aka karere bakoraga ingendo ndende bajya ku bitaro by’Akarere bya Munini, kwipimisha ngo barebe uko ubuzima bwabo n’abo batwite buhagaze. Hari n’abaganaga i Huye.