Kankindi Beatha, umugore w’imyaka 62, utuye mu mudugudu wa Miko, Akagari ka Maliba, Umurenge wa Rusenge, mu karere ka Nyaruguru. Akora muri VUP akubura mu muhanda kuva mu 2019. Amaze iminsi itatu atashye inzu ye ifite agaciro ka miliyoni hafi eshatu (2,700,000Frw), yavanye mu kwizigama no gukoresha neza amafaranga yagiye ahembwa.
Ibi uyu mubyeyi yabitangarije Panorama ubwo yamusuraga hatahwa iyi nzu mu cyumweru cyahariwe umujyana n’umufatanyabikorwa mu karere ka Nyaruguru ku wa 25 Gicurasi 2023.
Kankindi ni umupfakazi ubana n’umwana we w’umuhungu. Avuga ko mu 2019 yatangiye akazi muri VUP, akubura mu muhanda, agahembwa buri kwezi amafaranga ari hagati y’ibihumbi icumi (10,000Frw) na cumi na bitanu (15,000Frw).
Yabanaga n’umwana we mu kazu k’agakoni se yari yaramutije. Amaze guhembwa amezi atatu, Kankindi yaguze ibyana by’ingurube bibiri, kimwe kigura 10,000Frw. Nyuma ya saa sita arangije akazi ka VUP, akajya mu mirimo y’ubuhinzi n’ubworozi, kugira ngo abone ikimutunga, amafaranga ya VUP ntayakoreho.
Kankindi agira ati “Nakoraga akazi ko gukubura mu muhanda. Nyuma y’amezi atatu naguze ibibwana by’ingurube bibiri ku mafaranga ibihumbi icumi kuri kimwe. Zaranyemereye ntizarwara zikura neza. Kuva icyo gihe kugeza nzigurisha mu ntangiriro z’uyu mwaka, zari zimaze kubyara inshuro eshatu, ngurisha ibibwana nkabika amafaranga. Ibibwna byonyine nabivanyemo amafaranga ibihumbi Magana atatu na mirongo irindwi”.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2023, Kankindi yagurishije ingurube nkuru ebyiri agura ikibanza, agura n’ibiti atangira kubaka. Icyo gihe nibwo ubuyobozi bw’Umurenge wa Rusenge bwamwegereye, bumutera ingabo mu bitugu, bumuha umuganda wo kuzamura inzu, kugura inzugi, kuyihoma ndetse n’amabati yo gusakara. Umurenge wanamuteye indi nkunga ya 250,000Frw.
Kandindi avuga ko mu myaka itatu n’igice yari amaze mu kazi ka VUP, yari afite kuri konti (compte) ye mu murenge SACCO, 350,000Frw akomoka ku bwizigame bw’ayo yahembwaga. Aya niyo yaguze sima (ciment) yakoresheje ku nzu ye, yuzuye itwaye agera kuri 2,700,000Frw.
Kankindi avuga ko ubu yishimiye kugira iwe. Agira ati “Ubu ndaryama ngasinzira, inshuti ikaza ikansura nkayiherekeza. Ndashimira Perezida Paul Kagame wazanye gahunda ya VUP kuko ibyo ngezeho ubu ni ukubera akazi ko gukubura mu muhanda n’inkunga y’umurenge”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusenge, Josephine Umuhoza, ashimira Kankindi intambwe yateye yo kuzigama no gutangira kwiyubakira inzu yo kubamo. Gitifu Umuhoza yibutsa umugani w’ikinyarwanda uvuga ko “Umwana uzi ubwenge bamusiga yinogereza”.
Agira ati “Umwana uzi ubwenge bamusiga yinogereza. Ndasaba abaturage bose kumureberaho, bakagira icyerekezo, inama bahawe bakazumva vuba. Gahunda y’iterambere Perezida wa Repubulika yifuriza Abanyarwanda ikihuta”.
Pasiteri Anicet Kabalisa, Perezida w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Nyaruguru, JADF Indashyikirwa, avuga ko gutera imbere ari mu mutwe.
Pst Kabalisa ati “Gutera imbere bwa mbere ni mu mutwe, si uguhita ujya muri Banki kuguza za miliyoni z’amafaranga. Uriya mukecuru yakuye amafaranga mu gukubura umuhanda yubaka inzu, nyuma Leta imutera inkunga. Iteka ryose iyo ufite icyerekezo, ukakiyemeza ukigeraho.”
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rusenge mu rwego rwo gukomeza gushyigikira uyu mubyeyi bukaba bwemeye kongera kumworoza indi ngurube, kuko ubu izo yari afite zose yazigurishije yubaka.
Rukundo Eroge