Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Munini mu kagari ka Ngeri mu midugudu ya Mushwati na Ruseke barishimira ECD (Irerero) begerejwe, bitezeho kubafasha kwita ku mikurire y’abana, haba mu mutwe no mu gihagararo.
Ibi aba babyeyi babitangarije Panorama ubwo yahageraga hatahwa ku mugaragaro ECD yo muri aka kagari mu cyumweru cyahariwe umujyanama n’umufatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Nyaruguru, yubatswe ku nkunga y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bagore (UN Women) binyunijwe mu mushinga nyarwanda wita ku iterambere ry’abaturage (ADP) mu rwego rwo gukomeza kuzamura iterambere ry’abagore bakora imirimo ivunanye harimo n’abahinga icyayi.
Niyodusaba Yvonne na Nyiraneza Carine bazarerera muri iri rerero baganira nitangazamakuru rya Panorama bavuze ko bishimiye kubona aho basiga abana bizeye umutekano wabo, kandi bagakomeza kubaho neza babona indyo yuzuye mu gihe bagiye mu kazi. Bavuga ko byari ikibazo gikomeye muri aka gace kabo, ababyeyi benshi batunzwe n’ubuhinzi bw’ihingwa bigora kandi bakorera kure; ariko ubwo begerejwe irerero banezerewe. Iki cyizere cy’imibereho n’imikurire myiza y’abana babo bigiye kubatera akanyabugabo bagakora batizigamye bagatera imbere.
Niyodusaba ati “Imibereho myiza n’imikurire y’abana bacu twari tuyifiteho ikibazo, njye na bagenzi banjye kubera akazi kenshi tugira. Ariko k’ubw’iri rerero twegerejwe, turumva turuhutse ibyo twibazaga byose n’impungenge ku mikurire y’imbyaro zacu. Turashima ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu kandi turizera ko iterambere butwifuriza kandi bukanadufasha kurigeraho natwe ritazaduca mu myanya y’intoki.”
Sibomana Bosco umubyeyi nawe ufite umwana uzarererwa muri iri rerero yavuze ko nk’ababyeyi [bitewe naho bahinga] kubona uko bita ku isuku y’abana babo n’imirire myiza yabo bagakura neza byari ikibazo cy’ingutu, ariko ubwo bikemutse.
Nikuze Adeline umukozi w’umushinga ADP wubatse iri rerero rya Mushwati yavuze ko iri rerero rwikiye kubyarira inyungu ababyeyi n’abana bo muri aka gace, asaba ababyeyi kuzaryitabira cyane bakazanamo abana babo. Yabasabye kandi kuzajya bitabira amahugurwa azajya akomeza guhabwa ababyeyi kugira ngo abana babo bakomeze gukura neza, hirindwa icyo aricyo cyose cyahungabanya imikurire myiza y’umwana harimo n’amakimbirane yo mu miryango.
Irerero rya Mushwati ryuzuye ritwaye asaga miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda rinatangwamo hamwe n’andi marerero 2 ibikoresho bifite agaciro ka miyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda. Kuri ubu iri rerero biteganyijwe ko rizakira abana 40 n’abazabitaho 3.
Mu karere ka Nyaruguru harabarurwa amarerero 29. Amenshi yubatswe mu mirenge ihinga icyayi cyane kugira ngo ababyeyi bazajye babona aho basiga abana, ntibahungabane mu gihe bari mu cyayi kandi bakomeze bakure neza.
Rukundo Eroge
