Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’abaturage _PSD, rivuga ko ubwisungane mu kwivuza bukwiye gukorana na farumasi zigenga n’iz’akarere nk’uko n’ubundi bwishingizi bwo kwivuza mu gihugu bukorana na zo kandi bikaba bikorana neza.
Ibi byavuzwe n’abamamaza PSD mu karere ka Nyaruguru ku cyumweru tari ya 30 Kamena 2024, aho bari bahuriye n’imbaga yaje kumva imigabo n’imigambi y’iri shyaka ku kibuga cy’umupira cya Ndago mu murenge wa Kibeho.
Kwamamaza urutonde rw’abadepite b’iri shyaka byabimburiwe no kwamamaza umukandida rishyigikiye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Aho Senateri Uyisenga Charles wamamaje Paul Kagame Umukandida wa FPR Inkotanyi, agira ati “kwamamaza Paul Kagame mu karere ka Nyaruguru, ntabwo bigoye, kuko n’iyo nababwira ngo muhindukize amaso hirya no hino mwabona ibikorwa byinshi kandi byiza bimuvuga neza kuruta uko namubabwira mu magambo”.
Kimwe mu bintu byishimirwa cyane muri aka karere ni ibitaro bya Munini ndetse n’ibikorwa remezo by’imihanda n’amashanyarazi byahakozwe ku buryo bitakigoranye kugeza umurwayi kwa muganga, haba ku mavuriro ndetse n’ibitaro by’Akarere, akaba ari yo mpamvu PSD ishyize imbere ko ubwisungane mu kwivuza bwa “Mutuelle de Santé” butera indi ntambwe mu kuzamura urwego rw’ubuvuzi ku babukoresha.
Bamwe mu baturage bari bitabiriye iki gikorwa cyo kwiyamamaza, icyo bahurizaho ni ugushimira ibyagezweho ndetse no gushimira Perezida wa Repuburika Paul Kagame, banashimira ubwisungane mu kwivuza yabahaye aho bagaragaza ko bwabagiriye akamaro ariko bagifite ikibazo cya serivise bahabwa bakaba bifuza ko byavugururwa.
Mukamunana Daphroza ni umwe mu baturage bitabiriye icyo gikorwa aho agira ati “Rwose turashimira Nyakubahwa udahwema kutureberera n’ubwisungane baduhaye buradufasha ariko dufite ikibazo cyo kubura imiti kwa muganga, barakuvura barangiza ngo imiti ntayo uzayigure hanze, kandi nta bushobozi tuba dufite; cyane ko iba inahenze. Twumva na cyo bagikosoye byadufasha kugira ubuzima byiza!”
Sekamana Jean Claude na we ati “Mituweli ni nziza kandi idufitiye akamaro kanini ariko tubabazwa na serivise mbi baduha. Ujya kwa muganga bakakwima imiti ngo mituweli ntiyishyura cyangwa ngo jya kuyigura hanze. Ku bwanjye mba numva ntacyo nayiguriye niba badashobora kumpa imiti, twifuza ko byavugururwa.”
Niyongana Gallican uhagarariye Intara y’Amajyepfo akaba na Kandida depite mu ishaka PSD, avuga ko uyu munsi bishimira ko ntawe ugihera mu nzu cyangwa ngo arembere mu buriri kandi ko kuba mituweli yavugururwa ari ikintu cyiza kuko byafasha abayikoresha mu kwivuza ndetse bakajya banabasha kuyigura bishimye cyane ko abayikoresha aribo baturage benshi.
Agira ati “Ikintu cyo korohereza abakoresha mituweli bakabonera imiti ku gihe hatabayeho gusiragizwa byafasha n’uyiguze akumva ko ayiguze igomba kumugirira akamaro, aho kumva ko ari ukurangiza umuhango, kandi akabona ibyo akeneye byose. Twumva nka PSD tuzashyiramo imbaraga tukabigeza ku bo bireba, bikaba byabasha kuvugururwa ku buryo mituweli yahuzwa na Farumasi zose zaba iz’akarere, zaba n’iz’abigenda zigakorana na mituweli.”
Akomeza avuga ko hazafatwa ibyemezo bafatanyije n’abayobozi b’ibitaro ndetse na minisiteri y’ubuzima kugira ngo babonerwe uburenganzira bwabo kuko na bo baba barishyuye n’ubwo baba barishyuye makeya kandi bose ntabwo barwarira icyarimwe.
Ati “Tuzabivugaho ntihagire uzira ko afite mituweli cyane ko iki kibazo gihari kinazwi, abantu bose bafite uburenganzira bwo kuvurwa nk’uko abandi bose bavurwa bakabona n’imiti bakoresha izindi assurance; na bo bagafatwa kimwe kandi birashoboka, icya ngombwa ni ukubihagurukira.”
Aha ni ho Ishyaka PSD rivuga ko ubwisungane mu kwivuza butejwe imbere bizabungabunga ubuzima bw’abaturage bagakora cyane ari bazima, hanyuma ibyo bakoze bikabateza imbere bigateza n’igihugu imbere bikongera bikagaruka kuzamura urwego rw’ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage muri rusange.
Munezero Jeanne d’Arc
Augusta Nyiramana
July 4, 2024 at 02:06
PSD ni abahanga pe! Ariko abayitangije bari abambuzi cyane cyane Frederick Nzamurambaho wari minisitiri w’ ubuhinzi
Aloys Nkusi
July 4, 2024 at 07:37
PSD yafashije RPf ariko nta kindi yari gukora after kuko byasabaga izndi mbaraga zikomeye zifite n’ uhetse vison uwo ntawundi ni Paul Kagame wari uhetse isanduku y’ amasezerano
nyiraneza
July 4, 2024 at 07:40
yewe iyi PSD niziye nikora igikorwa kimeze nka mitiweli muzayimpere inka z’ amagaju