Rukundo Eroge
Abahinzi b’ibigori bo mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Rusenge biganjemo abahinga mu gishanga cy’Agatobwe, bubakiwe ubwanikiro bushya bw’ibigori 7 bwatwaye asaga Miliyoni 145 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ubu bwanikiro bwitezweho kubungabunga umusaruro ungana na 20% ubusanzwe wangirikaga, kuko kuri Hegitari imwe bazasuraga nibura Toni 3,5 ariko umusaruro wose ntutange inyungu kubera kubura ubwanikiro.
Nyuma y’uko hatunganyijwe amaterasi y’indinganire ndetse n’ayikora biteganyijwe ko umusaruro uzazamuka, ukava kuri Toni 3.5 ukagera kuri Toni 5 kuri Hegitari imwe. Ubuso bwatunganyijwe bungana na Hegitari 56,25.
Abahinzi b’ibigori bo muri aka karere bashima Umushinga SMART w’Umuryango wita ku biribwa ku Isi “World Food Programme” watewe inkunga na KOICA ugashyirwa mu bikorwa n’Umushinga Good Neighbors.
Nyiranteziryayo Odette, umuhinzi w’ibigori mu mu murenge wa Rusenge, avuga ko bahuraga n’imbogamizi nyinshi zo kwanika ibigori mu rugo.
Agira ati “Mbere twanikaga mu rugo, twahuraga n’ibibazo byinshi birimo ko ibigori byamenekaga mu nzira, kuba byaranyagirwaga bikazana uruhumbu n’ibindi byatubyaga umusaruro wacu. Ubu tugiye gukomeza gukora cyane twongere umusaruro dutere imbere.”
Minani Jean Baptiste na we uhinga ibigori muri Rusenge, avuga ko yari yugarijwe n’igihombo mbere y’uko ubwanikiro bwubakwa.
Agira ati “Nkanjye ntaha kure, kuvana ibigori byinshi neza mu gishanga nkabigeza mu rugo byarangoraga, ibyamenekaga mu nzira n’izindi mbogamizi cyane twari twugarijwe no gusarura nabi n’uruhumbu mu bigori byacu.”
Umuyobozi w’umushinga Good Neighbors International mu Rwanda, Minjung Kim, avuga ko batangiye uyu mushinga bafite intego zo gukomeza intego zabo zo guteza imbere ubuhinzi ngo butange umusaruro uhagije no guteza imbere ibigize ubuzima bw’abaturage.
Agira ati “Twakoze amahugurwa atandukanye agamije kuzamura ubushobozi bw’abagore n’abaturage muri rusange, kwita ku mirire myiza n’ibindi. Ibi byose twakoze twizeye ko abaturage bazabifata neza, kuko byagezweho dufatanyije na bo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Dr. Murwanashyaka Emmanuel, avuga ko umushinga SMART wazanye impinduka zikomeye mu baturage ba Nyaruguru.
Agira ati “Abaturage bigishijwe kwizigamira, ibyo tubona byaratanze umusaruro, urugero imbuto z’ibirayi zatanzwe n’ituburiro ryazo ryubatswe. Uburyo byakozwe abaturage babigizemo uruhare ndizera ko no kubirinda ari nyambere. Umushinga ntusoza ibikorwa bakoze birasigaye, umushinga uratangiye mu baturage uratangiye umuturage yumve uruhare rwe asigasire ibyakozwe.”
Uyu mushinga SMART wari umaze imyaka 3 n’igice mu murenge wa Rusenge wakoze ibikorwa byinsi by’indashyicyirwa byafashije abaturage kandi bizakomeza kubafasha mu iterambere rizira inzara nkuko babitangaje.
Muri ibyo bikorwa byakozwe harimo gutunganya amaterasi y’indinganire n’ayikora Ha 168.20, kubaka ubwanikiro bw’ibigori 7, kubaka inzu zitubura imbuto, guhugura abaturage muri gahunda zinyuranye z’iterambere n’uburunganire n’ubwuzuzanye n’ibindi.