Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amateka

Nyuma y’ihanurwa ry’indege habaye inama yakurikiwe n’ibitero by’abicanyi ku Batutsi bahungiye mu Cyanika -Umutangabuhamya

Mu cyumweru cya 4 cy’urubanza ruburanisha Bucyibaruta Laurent, wahoze ayobora Perefegitura ya Gikongoro, hakomeje kumvwa ubuhamya bugaruka ku bwicanyi bw’Abatutsi bahungiye kuri Paruwasi ya Cyanika, mu gihe bahizezwaga umutekano.

Umutangabuhamya wabimburiye abandi mu Rukiko rwa Rubanda (Cours d’Assises) I Paris, kuri uyu wa 02 Kamena 2022, yavuze ko interahamwe zabanje gutwika amazu y’Abatutsi.

Uyu mutangabuhamya w’imyaka 50, yabwiraga Urukiko ibyo yabonye hifashishijwe ikoranabuhanga, aho yari aherereye I Kigali.

Yagize ati “Nyuma y’urupfu rwa Habyarimana, ni ho batangiye gutwikira Abatutsi ahitwa I Gashiha, hafi y’aho Bucyibaruta yayoboraga; Babibonye batyo nib wo batangiye guhungira kuri Paruwasi Cyanika n’amatungo yabo. Amatungo bayashyize ku kibuga bo bajya imbere, Tariki 16 Mata, uwitwa Superefe Ndengeyintwari Joseph wayoboraga I Karaba, yaraje abwira abari baragiye inka ku Kibuga ngo ‘ni nde wabagize umushumba w’inka z’Abatutsi?’ Ubwo Abahutu bahise bazahukamo, barazirya. Bucyeye bwaho kuri 17 Mata ni bwo bavugije amafirimbi bahamagara abaturage bose ngo ‘nibatabare Cyanika’ Ubwo hemejwe ko Abatutsi tubatera.”

Umutangabuhamya yavuze ko ubwicanyi bwabaga buyobowe n’abari abayobozi, ba Superefe, Burugumesitiri, n’abandi… anemeza ko Perefe yari abizi.

Ati “Ubwo se urumva umuntu uyobora (Perefe), yakora ibintu mu gihe kingana gutyo ntubimenye? Cyanika hari Abajandarume 3, bari bavuye ku Gikongoro, baje bavuga ngo ni umutekano ariko ibikorwa byabo byerekana ko bari bagamije ko bari bagamije kureba niba hari ugemurira impunzi ibyo kurya.”

Bucyibaruta yari akukirikiye ubuhamya yitangiriye itama

Abajijwe icyo avuga ku byo abatangabuhamya babwiye Urukiko, Bucyibaruta nta byinshi yashatse kuvuga, usibye kwemera gusa ko yagiye mu Cyanika tariki 14 Mata 1994.

Bucyibaruta Laurent (Photo by net)

Yagize ati “Ndemeza ko nagiye Cyanika tariki 14 Mata, kubera ko nari nzi ko hari impunzi, naganiriye na Padiri Niyomugabo. Nta muntu wigeze ambwira ko amazi yaciwe; ku byerekeye ibiribwa, kuri buri Paruwasi, Caritas yari yarahazanye ibiryo kuko twari twarabisabye imiryango itandukanye y’abagiraneza; Cyanika ho usibye n’imfashanyo hari n’ikigega, abaturage bajyaga babikamo imyaka.”

Undi mugabo w’imyaka 56, yakomeje atanga ubuhamya bwe hifashishijwe ikoranabuhanga, aho aherereye muri Gereza ya Gikongoro ari gukorera igihano cy’imyaka 30 yakatiwe nyuma yo guhamywa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati “Ndibuka ko Jenoside itangiye, Abatutsi bahungiye kuri Paruwasi Cyanika. Batangiye kuhagera tariki ya 10, bakomeza kugenda biyongera, byageze aho baza kwicwa n’ibitero byaturukaga impande zose; Igitero simusiga cyabaye tariki 21 Mata 1994. Icyo gitero cyarimo Interahamwe zivuye Mudasomwa, Gikongoro n’abajandarume. Abatutsi biciwe kuri iyo Paruwasi bari benshi, bamaze kwicwa, tariki 22 hatangiye kubashyingura hifashishijwe abanyururu bari muri Gereza ya Gikongoro.”

Humviswe kandi umupadiri w’imyaka 56, ukomoka mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, uvuga ko Jenoside yamusanze mu Cyanika ahakorera stage pastorale, kuko yigaga mu Iseminari Nkuru yitegura kuzaba Padiri.

Ati “Tariki 21 Mata 1994 ni bwo habaye ubwicanyi bukomeye, nababwira ko hari umugabo witwa Gasasira, waduhungishirije bari bahungirijwe mu cyumba cya Centre de Sante turi 7; tariki 24 ni bwo abicanyi bahatuvumbuye bicamo 5, dusigara turi 2.”

Nyuma yo kumva ubu buhamya, mu rubanza rwa Bucyibaruta rwatangiye ku itariki 09 Gicurasi 2022, hatangajwe ko ruzakomeza ku wa 07 Kamena 2022, kuko umuburanyi azaba yagiye kwivuza ku munsi ukurikiyeho ndetse na nyuma ya wikendi (Ku wa 06 Kamena 2022) hakazabaho umunsi w’ikiruhuko mu Bufaransa.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.