Umuhanzi w’icyamamare ukomoka mu Burundi, Jean Pierre Nimbona umenyerewe ku mazina y’ubuhanzi Kidum Kibido, nyuma y’imyaka irindwi adataramirayo, agiye kuzenguruka mu bihugu by’u Burayi ataramira abakunzi be.
Kidum agiye gutaramira mu Burayi nyuma y’uko yari avuye mu Rwanda, na ho yataramiye nyuma y’imyaka ine atahakandagira, yagarutse akumbuwe yakirirwa n’abakunzi be batari bake muri Camp Kigali.
Uku kuzenguruka u Burayi asusurutsa abakunzi be, byiswe Europe Tour 2023. Azatangirira i Buruseli mu Bubiligi ku wa 6 Gicurasi 2023, akurikizeho mu mujyi wa Paris mu Bufaransa, akomereze muri Sweden, Danmark na Switzeland.
Mu ndirimbo azaha abakunzi be, harimo indirimbo n’imbyino nshya batari bamenyereye nka Nipe Nguvu, Telenovela, Deodorant dancer, Chicken dancer n’izindi nyinshi yafatanyije n’abandi bahanzi na bo bakunzwe cyane.
Martin Kelly Ngendabadashaka