Hari hashize igihe kigera ku myaka 2, Charly na Nina nk’itsinda ryari rimaze gukundwa mu muziki batakigaragara, kuri ubu bamaze kongera kugaruka bazanye indirimbo nshya yitwa “Lavender.”
Byari byaravuzwe ko aba bakobwa batandukanye gusa mu minsi ishize nibwo batangiye kugaragara bavuga y’uko bagiye kugaruka mu muziki
Mu ntangiriro Nyuma yo kwitabira Iserukiramuco rya “Amani festival ” aba bavuze ko batigeze batandukana ahubwo ari akaruhuko bari barihaye banongera ho ko bagarukanye imbaraga zidasanzwe.
Indirimbo basohoye yitwa “Lavender” ni indirmbo yumvikana mo amagambo avuga ubwiza bw’umusore aba bombi bakunda bakavuga ko ahumura nka “lavender” ururabo ruzwi ho kugira impumuro ikundwa na benshi.
Aba bakobwa hari aho bagira bati“Uryoshye kubi, buno buki burandyohera nkumva nabuhoza mu itama, iwawe ni ho nisanga, umutima wanjye wifuza guhorana nawe ngaho gumana nanjye kandi nunasaza uzambona hafi aho sinzaguterera iyo…”
Byari byaravuzwe ko aba bari gutegura EP y’indirimbo zigera kuri 5,bishoboka ko iyi yaba ariyo yambere.
Iyi ndirimbo yakozwe na Element ndetse na Swangz avenue mu buryo bw’amashusho.
NSHUNGU RAOUL