Ubukangurambaga bw’iminsi itatu bwakorewe abana ijana batewe inda batarageza ku myaka y’ubukure mu karere ka Ngororero, bwatumye ku wa 20 Ugushyingo 2018, ababyeyi b’aba bana bongera kubagirira ikizere no kwakira abuzukuru babo.
Akanyamuneza ku maso, amasoni kuri bamwe, ibinezaneza ku babyeyi, ngibyo ibyaranze uwo munsi ubwo bamwe mu bana basambanyijwe bakiri bato bakabyara bongeraga kwakirwa nk’abana mu rugo aho kuba ibivume, mu gikorwa cyanahuriranye n’umunsi mpuzamahanga w’abana cyabereye mu karere ka Ngororero.
Iki gikorwa cyateguwe n’akarere ka Ngororero n’abafatanyabikorwa bako, hatangwa ubujyanama kuri abo bakobwa hamwe n’ababyeyi babo, mu kubafasha guhangana n’ibibazo bahuye na byo ndetse no kudaha akato abo babyeyi bakiri bato.
Mu minsi itatu ibiganiro byamaze, bahawe ubujyanama n’ubufasha mu by’amategeko kugira ngo bazabashe gukurikirana ababateye inda, no mu mibanire mu miryango yabo hagamijwe gukuraho ubushyamirane cyangwa guhezwa byabakorerwaga.
Iragena Beatrice, umwe muri abo bana avuga bimwe mu byo baruhuwe kuri uyu munsi. Ati “kubyara tukiri bato byatuvutsaga kwitwa abana kandi turibo, ahubwo tukitwa ababyeyi, kandi ugasanga tudahabwa agaciro mu miryango yacu.”
Muri ibyo biganiro, ababyeyi na bo bagaragaje zimwe mu mbogamizi bahura na zo, harimo kuba ba se b’abana batabafasha kubarera, abakobwa baterwa inda, na bo bagahishira abazibateye, nibindi.
“Tubisubiyemo ntabwo tuzasubira ukundi”
Nyuma yo kumva impande zose no kuganirizwa, abana bakaba barasabye imbabazi ababyeyi babo, basezerana kutazasubira gushukwa ndetse no gutanga amakuru ku babateye izo nda. Niyigena Josiane yagize ati “tubisubiyemo ntabwo tuzasubira ukundi. Mutubabarire kandi twiteguye gutanga amakuru mu gukurikirana abaduteye inda, ndetse tukanakurikiza inama n’ibikorwa mwatubwiye byaduteza imbere”.
Ababyeyi bemereye imbere y’imbaga ko bagiye gufasha abana babo hamwe n’abuzukuru babakomotseho kugira ejo hazaza heza, nk’uko Ndikubwimana Andereya yabitangaje.
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Nyirahabimana Solina wari umushyitsi mukuru akaba yasabye abo bana hamwe n’ababyeyi babo kwirengagiza ibyabaye maze bagashaka icyateza imbere imiryango yabo.
Yagize ati “twaje kubwira abana bacu ko ubuyobozi bubakunda kugira ngo n’ababyeyi bumve ko batagomba kubatererana maze bafatanye gushakisha icyateza imbere imibereho yabo”.
Mu mwaka ushize wa 2017, mu karere ka Ngororero habaruwe abana 310 batewe inda badakuze, na ho muri uyu wa 2018 hamaze kubaruwa abakobwa 186 harimo 100 bakorewe ubwo bujyanama bw’iminsi itatu.
Inkuru dukesha Umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro “PAX PRESS”
