Nyuma y’ibyago yagize byo kubura uwo bari barashakanye, umuhanzi NZIZA Desire wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Baho, Kula kulipa n’izindi… biravugwa ko mu kwezi k’Ugushyingo k’uyu mwaka wa 2021 azaza mu Rwanda avuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Abakurikirana inyungu z’umuziki we bavuga ko azaba azanywe no gusohora indirimbo, azakorana n’umwe mu bahanzi bakomeye cyane mu Rwanda.
NZIZA Desire afite indirimbo nyinshi zirimo n’iyo yise ‘umurwayi wa SIDA’ ari na yo yamuhaye amahirwe yo kubona Visa, imujyana muri Amerika muri Festival.
Ubusanzwe uyu muhanzi akomoka mu Gihugu cy’U Burundi, akagira n’Ubwenegihugu bw’ Amerika; avuga ko agiye kongera gukora ibikorwa by’umuziki.
Indirimbo NZIZA Desire agiye gusohora ni iye bwite yitwa ‘Umuyabaga’ndetse na yo iri mu zatumye amenyekana cyane, azaza mu Rwanda avuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kuyisubiranamo n’umwe mu bahanzi bakomeye cyane mu Rwanda.
Kugeza ubu amakuru ahari ni uko iyo ndirimbo aje gusubiramo, azayikorana n’umwe mu byamamare mu muziki w’u Rwanda, barimo Bruce Melody, Meddy, The Ben cg Marina.
Ni indirimbo izakorwa na ‘Producer’ Element, umaze iminsi akora cyane mu Rwanda.
Nziza Desire afatwa nk’icyamamare mu muziki w’u Burundi, kuko ari na we muhanzi wasohoye Clip video bwa mbere.
Martin Kelly
