Umuraperikazi Uzamberumwana Pacifique uzwi nka Oda Paccy yabajijwe igihe azabyara umwana ukurikiza Mbabazi Linca yabyaranye na Producer Mbabazi Isaac uzwi nka Lick Lick gusa aho gusubiza yashyize abantu mu rujijo.
Kuri uyu wa 28 Gicurasi 2024, Oda Paccy yashyize ku rukuta rwe rwa X ifoto y’umukobwa we Linca yabyaranye na Lick Lick ayikurikiza amagambo yo gushima Imana imirimo yakoze kugira ngo uyu mwana akure neza kugeza aho ageze aha.
Agira ati “Ndi nde wo kudashima Imana? Nasenze Imana ngo ikundindire kuva mu buto yarabikoze, yaguhaye ubwenge, yaguhaye ibyishimo, yakurenze naho ntatekerezaga; yaguhaye umuryango ugukunda! Uzakurane ubwenge! Imigisha myinshi iteka n’iteka.”
Mu bitekerezo byakurikiye ubu butumwa bw’uyu muhanzi byiganjemo kwishimira aho uyu mwana ageze ariko abo ku mbugankoranyambaga ntibiburira; hari abahise bamubaza igihe azabyarira undi.
Uwitwa Joel Hitimana agira ati “Iyi nkumi nziza ikeneye gukurikirwa Paccy Oda. Akeneye murumuna cyangwa musaza we!”
Uwiyita Panache Nini we ati “Ese uzamukurikiza ryari?”
Oda Paccy mu gusubiza ntiyatoboye ngo avuge yabaye nk’useka gusa ati “hahahahahhahahhaha.”
Raoul Nshungu