Iyi n’inkuru yagiye hanze nyuma y’icyumweru akoresheje ijambo “Abapede” ashaka kuvuga abaryamana bafite ibitsina biteye kimwe, nubwo yabivugiye mu muhezo ubwo yari mu nama nkuru y’Abepisikopi Gatolika; aho yakoresheje ijambo ry’Ikilatini “Flociaginne” ugenekereje ni nko kuvuga ngo “Pede” ijambo rifatwa nk’igitutsi mu miryango y’aba bantu.
Aha yabwiraga Abepisikopi kudaha Abaryamana bafite ibitsina bisa (Abo we yise Abapede) karibu mu mihango cyangwa iminsi mikuru ya Kiliziya. Avuga ati “Ndabona muri iyi minsi huzuye Abapede benshi”.
Ikinyamakuru Le Parisien cyavuze ko bamwe mu Bepisikopi babashije kuvuga kuri iyi nkuru bagira bati “Biragaragara ko Nyirubutungane atari azi ukuntu imvugo ye itukana.”
Ku wa 28 Gicurasi 2024 Matteo Burni ushinzwe Itangazamakuru i Vatican yavuze ko Papa Francis yisegura kuri ririya Jambo ko nta muntu yashakaga gutuka.
Ati “Nkuko yabivuze inshuro nyinshi, mu Kiliziya hari umwanya wa buri wese, kuri buri wese. Nta muntu udafite icyo amaze, nta muntu urenze, harahari ku bantu bose. Nk’uko turi twese.”
Kuva yatorerwa kuba Papa mu 2013, Papa Francis yagiye agerageza kutavuga nabi umuryango wa LGBTQ + mu magambo ye no mu ruhame aho yavugaga ko ntacyo ari cyo ngo abacire urubanza.
Nubwo Vatican ivuga ibi byose, imyemerere ya Kiliziya Gatolika ivuga ko ibikorwa byose by’Ubutinganyi n’ibisa na byo ari icyaha, kabone n’ubwo byagiye bivugwa mu bihayimana Gatolika, cyane cyane abapadiri.
Raoul Nshungu