Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imanza

Paris: Bucyibaruta Laurent wahoze ayobora Gikongoro yahawe igifungo cy’imyaka 20

Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa ruburanisha Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro, kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nyakanga 2022, rwamuhanishije igifungo cy’imyaka 20, akaba yemerewe kujurira mu minsi icumi.

Bucyibaruta yari akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, ndetse n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.

Bucyibaruta ubwo kuri uyu wa Kabiri ubwo yahabwaga umwanya wo kugira icyo avuga kuri uru rubanza rumaze amezi abiri ruburanishwa, ntiyavuze amagambo menshi.

Yagize ati “Mbashimiye ko mumpaye akanya ko kuvuga kuri uru rubanza rumaze amezi abiri. Nagira ngo mbwire abacitse ku icumu ko bitigeze binjyamo mu kubatererana ku bicanyi, nahoraga nibaza nti ‘nabafasha nte?”

“Ni ibibazo no kwicuza (remord) bimporamo mu myaka 28 ishize. Ariko ukuri sinigeze nifuriza akababaro Abatutsi ba Perefegitura, sinigeze mbasha kubafasha n’imiryango n’inshuti zabo, ariko sinigeze nifuza kubaha abicanyi. Ukuri kuri jyewe sinigeze nifuza ko bababara, sinigeze nifatanya n’abicanyi, sinigeze nifuza ayo marorerwa (atrocités). Ni ibyo nifuzaga kuvuga. Murakoze!”

Imibare igaragaza ko Abatutsi babarirwa mu bihumbi 100 biciwe mu bice bitandukanye bya Gikongoro, cyane i Murambi ahari ishuri ry’imyuga hiciwe abatutsi ibihumbi 50, kuri Paruwasi ya Kaduha, Paruwasi ya Cyanika, Paruwasi ya Kibeho no ku ishuri rya Marie Merci ry’i Kibeho hiciwe 90. Ashinjwa no kuba yarategetse ko bariyeri zikomeza gukora mbere ya Jenoside no mu gihe cya Jenoside mu gihe nyamara Abatutsi bazigeragaho bafatwaga bakicwa.

Ashinjwa no kuba yaratangaje ko amahoro yabonetse muri iyo Ntara, ko Abatutsi bareka gukomeza kwihisha ahubwo bakava aho bihishe bakigaragaza. Ubu butumwa ngo bwagize ingaruka zikomeye kuko hari abavuye aho bari bihishe barigaragaza bibaviramo kwicwa.

Bucyibaruta yavuzweho no kuba yarakomeje kujya mu biro agakoresha n’inama mu gihe nyamara hirya no hino Abatutsi babaga barimo kwicwa, ariko ntagaragaze ubushake bwo kujya gukurikirana ibyo bibazo, kubuza abicaga nk’umuntu wari ufite ijambo rikomeye muri Perefegitura, muri icyo gihe hakaba hatarigeze habaho no guhana abicaga Abatutsi.

Laurent Bucyibaruta w’imyaka 78 y’amavuko yari yarahungiye mu Bufaransa mu 1997. Akatiwe n’ubutabera bw’u Bufaransa nyuma y’abandi banyarwanda na bo bahamijwe ibyaha bya Jenoside, barimo Claude Muhayimana wahoze ari umushoferi wa Guest house Kibuye, wakatiwe imyaka 14, Cpt. Pascal Simbikwangwa wari mu zahoze ari ingabo z’u Rwanda -Ex-FAR, wakatiwe imyaka 25, Tito Barahira na Ngenzi Octavien bahoze ari ba Burugumesitiri  ba Komini Kabarondo mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibungo.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amagare

Tour du Rwanda igiye gukinwa ku nshuro ya 17 kuva ibaye mpuzamahanga no ku nshuro ya karindwi kuva igiye ku rwego rwa 2,1. Izatangira...

Amagare

Ubuyobozi bwa Tour du Rwanda bwashyize hanze itangazao rigaragaza ko ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), gikomoka...

Inkuru nyamukuru

Panorama In the verdant hills of Rwanda, an exceptional coffee product is cultivated that melds tradition, culture, and quality. Orga Gourmet Coffee, processed by...

Amakuru

Ku bufatanye bwa Polisi y’Igihugu, Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA) ndetse...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities