Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Paris Saint-Germain yiyongereye kuri Arsenal mu kwamamaza ubukerarugendo mu Rwanda

Binyuze muri gahunda ya “Visit Rwanda”, Leta y’u Rwanda n’Ikipe ya Paris Saint-Germain, mu bufatanye bumaze gushyirwa ahagaragara, bagiranye amasezerano yo kwamamaza ubukerarugendo mu Rwanda no mu mahanga binyuze ku myambaro y’iyo kipe, haba ku ikipe y’abagabo n’y’abagore; amasezerano azashyirwa mu bikorwa umwaka utaha w’imikino.

Itangazo rirerire dukesha Ikigo k’Igihugu k’Iterambere, RDB, ryo ku wa 4 Ukuboza 2019, rigaragaza ko mu bihembwe bitatu by’imikino, binyuze muri gahunda zagutse z’itumanaho n’isakazamakuru, umuryango mugari wa Paris Saint-Germain hamwe n’Isi yose bazahabwa urubuga rwo kwibonera ubwiza buhebuje bw’u Rwanda, umuco wihariye, gahunda zo guhanga ibishya ndetse no kwihahira ibyiza bikorerwa mu Rwanda. Ni ubufatanye bwitezweho kwagurira amarembo abashoramari baturutse mu Gihugu cy’u Bufaransa ndetse n’Isi yose muri rusange.

Ikiyaga cya Kivu ni kimwe mu bisurwa na ba mukerarugendo batari bake.

Inyungu zisangiwe ku mpande zombi

U Rwanda n’Ikipe ya Paris Saint-Germain bazahuza ubunararibonye n’ubushobozi mu buryo bushya bwo kwifashisha imikino kandi bwubakiye ku nkingi eshatu z’ingenzi: Ubufatanye ku muco n’ubugeni, Ubufatanye mu guharanira kuba indashyikirwa no Guteza imbere umupira w’amaguru.

Ikerekezo k’Iterambere cy’u Rwanda kijyanye n’intego Ikipe ya Paris Saint Germain ifitiye urubyiruko, igaragarira mu buryo yamamaye nk’ikipe y’abato mu Burayi, ifite abakinnyi b’abahanga kandi batanga ikizere k’ejo hazaza, yakunze kugaragaza udushya n’imyitwarire inoze mu mupira w’amaguru ndetse ikaba ikunze gutunguza abantu impinduka zishimishije.

Abakinnyi bo ku isonga n’ibyamamare by’Ikipe ya Paris Saint-Germain bazatembera u Rwanda bagaragarize ibyiza byarwo imbaga y’abakunzi bayo basaga miliyoni 70 ku Isi yose.

Bisate Lodge, imwe mu mahoteli akomeye kandi ahenze mu Rwanda, ibarizwa ku birenge by’ibirunga.

Ikirango cya Visit Rwanda kizagaragazwa kuri Stade ya Parc des Princes, ku maboko y’imyambaro y’abakinnyi b’Ikipe y’Abagore ya Paris Saint-Germain, ndetse mu mu bitugu ku myambaro bitozanya. Abakunzi b’Ikipe ya Paris Saint-Germain bazahabwa n’amahirwe yo kunywa ku Ikawa n’Icyayi by’u Rwanda byagiye byegukana ibihembo mu marushanwa y’uburyohe, bikazaba byateguwe byonyine kuri Stade ya Parc des Princes ubwo hazaba hatangizwa Igihembwe gitaha cy’imikino.

Hazategurwa “Icyumweru cy’u Rwanda” (Semaine du Rwanda) i Paris kigamije kwamamaza no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda). Mu mezi ari imbere hazanatangizwa byinshi birebana n’ubufatanye mu by’imideri, ubugeni n’imibereho, bityo imideri mishya kandi ijyanye no kubungabunga ibidukikije yihuze na Visit Rwanda na Paris Saint-Germain mu bufatanye bw’inyabutatu.

Ikipe ya Paris Saint-Germain izatera inkunga urubyiruko rukina umupira w’amaguru mu Rwanda ku buryo rubasha guteza imbere impano zarwo ku rwego rwo hejuru, binyuze muri gahunda z’amahugurwa agenewe abatoza n’abakinnyi bizaba byateguwe n’ikipe yagiye agahigo mu Gihugu cy’Ubufaransa…

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye mu Ikipe ya Paris Saint-Germain, Marc Armstrong, yagize ati “Twishimiye cyane kwakira u Rwanda mu muryango mugari wa Paris Saint-Germain. Ubu bufatanye buzadufasha kurushaho kwegera abakunzi bacu muri Afurika. Ni ubufatanye bukubiyemo byinshi buzagaragaza ibyo u Rwanda rubasha guha ibindi bihugu, kandi buzagira uruhare mu gushyigikira gahunda z’iterambere ry’u Rwanda. Twagize igihe gihagije cyo kumenya u Rwanda n’Abanyarwanda kandi twishimiye aya mahirwe yo kugira urubuga rw’ubufatanye hagati y’u Rwanda, u Bufaransa ndetse n’Isi yose.”

U Rwanda, ikerekezo kibereye ishoramari n’ubukerarugendo 

Binyuze muri ubu bufatanye, Ikipe ya Paris Saint-Germain yemeye kwifatanya n’U Rwanda mu rugendo ruhebuje rw’iterambere igihugu kimazemo iyi myaka makumyabiri ishize. U Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri mu bihugu bitekanye muri Afurika rukaba kandi mu bihugu biri ku Isonga mu kugira umuvuduko uhanitse w’iterambere kuri uyu mugabane.

Ku muvuduko w’iterambere wa 8.6 ku ijana, U Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri ku muri Afurika ku rutonde rwa Banki y’Isi rw’Ibihugu byorohereza abashoramari, rukaba rwaranahawe igihembo n’Inama nkuru y’Ubukerarugendo ku Isi (World Travel and Tourism Council) kubera kuba indongozi mu guteza imbere ubukerarugendo burambye.

Zimwe mu nyamaswa ziboneka muri Pariki y’Akagera ziteye amabengeza.

Birashoboka mu Rwanda kwandikisha ibikorwa by’ishoramari mu masaha atandatu gusa, ugahita unabona ibyiza bigenwa n’Anasezerano y’isoko ryaguye ry’Umugabane w’Afurika (Continental Free Trade Agreement) yamaze gushyirwaho umukono n’ibihugu birenga 50.

U Rwanda rusurwa buri mwaka n’abantu bagera kuri miliyoni ebyiri, baje kwinezeza cyangwa ku bikorwa by’akazi n’ubucuruzi, bagashimishwa no kubona Igihugu gkeye kandi gitoshye, n’abaturage buje urugwiro, bagusangiza umuco wihariye w’igihugu. Ni mu Rwanda kandi abashyitsi bagira amahirwe yo gusogongera ku ikawa cyangwa icyayi byahogoje amahanga, mu gihe barangamira ibyiza kamere bitatse igihugu cyose.

U Rwanda rwamamaye kubera gahunda inoze y’ubukerarugendo bwo gusura ingagi zo mu misozi miremire, ariko abarusura bashobora no kunyurwa n’ibindi ruhatse birimo nko kugashya ku mazi y’ibiyaga, kugenda ku magare, kwitegereza inyoni no kwibonera n’amaso za “nyamunini eshanu” (big five) zo mu byanya by’umukenke.

Ubwo yavugaga kuri ubu bufatanye, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Madamu Clare Akamanzi, avuga ko mu myaka 25 ishize, u Rwanda rwavuye kuri cya gihugu cyamenyekanye kubera amarorerwa ya Jenoside yakorewe Abatutsi rumenyekana cyane nk’Igihugu cy’intangarugero mu mpinduka zigaragaza iterambere.

Agira ati “Dushora igice cy’umusaruro dukura mu bukerarugendo mu bufatanye bugamije kuduteza imbere nk’ubu tugiranye na Paris Saint-Germain kubera ko tuzi neza akamaro bigira mu kumenyekanisha isura nyayo y’Igihugu. Ibi bigaragarira mu kureshya umubare munini w’abakerarugendo, kongera ibikorerwa mu Rwanda byoherezwa mu mahanga, kongerera abaturage bacu amahirwe yo kwiteza imbere no guhanga imirimo mishya mu bikorwa by’ubukerarugendo.”

Ingagi ni umwihariko mu nyamaswa zikurura ba mukerarugendo benshi mu Rwanda.

Akomeza avuga ko muri iki gihe, Abanyarwanda 142,000 bafite imirimo mu bikorwa bifitanye isano n’ubukerarugendo, kandi mu 2017 bari 90,000 gusa. Umwaka ushize u Rwanda rwakiriye abashyitsi miliyoni 1.7 kandi uyu mwaka bazarengaho. Ku bufatanye na Arsenal, u Rwanda rwakiriye ishoramari rihwanye na miliyari 2 z’amadolari y’Amerika, ubu bufatanye na Paris Saint Germain bukazatuma ryiyongera kurushaho.

Ati “Twiteze amahirwe menshi azaturuka ku bufatanye bushingiye ku bucuruzi n’ubuhanzi hagati y’umuryango mugari w’abakunzi ba Paris Saint-Germain n’U Rwanda. Bizadufasha cyane ubwo abakunzi ba Paris Saint-Germain bazaba batangiye kumenya u Rwanda nk’Igihugu gifite intumbero y’iterambere, kinafite byinshi cyageza ku batuye Isi.”

“Tuzi neza ko mu gihe gishize hari abashatse kugaragaza ko bene ubu bufatanye ku gihugu nk’u Rwanda atari ngombwa ndetse binahenze. Cyakora abavugaga ibi ni abatazi neza impinduka ubufatanye nk’ubu buzana mu iterambere ry’ubukungu. Buri mwaka tugenda tubona inyongera mu bukerarugendo no mu byo twohereza mu mahanga, bikaba bigaragaza ko imbaraga dushyira mu kwamamaza Igihugu zibyara umusaruro. Ni yo mpamvu tutatinya kongera izo mbaraga twamamaza Igihugu cyacu”, Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities