Mu rukiko rwa rubanda i Paris mu Bufaransa, umutangabuhamya w’imyaka 68 y’amavuko warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi muri ETO Murambi, yavuze ko Bucyibaruta yazengurukaga kuri za bariyeri zari i Murambi ari kumwe na Burugumesitiri na komanda.
Tariki ya 25 Gicurasi 2022, umutangabuhamya yabwiye urukiko ko ibyahabereye ari agahomamunwa kandi ko ibyinshi yabyiboneye kuko yatinze kujya kwihisha bitewe nuko yari afite umugore w’umuhutukazi. Ati “rero ibyo Perefe Bucyibaruta na bagenzi be bakoraga narabyiboneye ibindi nabyumvise mu gihe nari maze guhungira mu ishuri ry’imyuga rya Murambi”.
Abajijwe niba yari azi Perefe Bucyibaruta, yasubije ati “Yego mbere ya Jenoside twahuriraga mu nama, hari nk’iyo nibuka yabereye ahitwa ku Itaba ikaba yari inama yavugaga ku mutekano. Icyo gihe hari inkubiri y’amashyaka, Bucyibaruta akavuga ko abantu bagomba kwirindira umutekano. Kandi icyo mpamya ni uko Perefe Bucyibaruta, Burugumesitiri na Komanda bakomezaga bazenguruka kuri za bariyeri, kandi ubwicanyi bugakomeza”.
Urukiko rwamubaijije uko imodoka ya Perefe yari imeze, Ati “yari ivatiri ya Peugeot 305 yenda kuba umweru.” Yabajijwe inshuro yaba yarabonye Perefe kuri Bariyeri, n’aho yamubonye, ati “ni i Murambi ariko sinageraga iruhande rw’imodoka zabo, ariko twashoboraga kubona imodoka ya Perefe na Burugumesitiri n’ijipe ya Komanda zica kuri za bariyeri, ni nazo zahacaga zonyine”.
Yabajijwe ubwo Perefe yagendagendaga kuri za bariyeri arikumwe na Burugumesitiri na komanda, icyo yagendaga akora cyangwa avuga, ati “Sinari mpahagaze, ariko uko yahavaga ubwicanyi bwarakomeraga, bivuze ko wenda yabasabaga gushyiramo imbaraga. Iyo abasaba guhagarika, bwari guhagarara”. Yashoje agira ati “Ibyo badukoreye ni agahomamunwa kandi abaduhemukiye bari mu bihugu byose, nahongaho iwanyu mu burayi baruzuye. Baraduhemukiye cyane kandi twari abavandimwe, icyo mbasaba nyakubahwa ni uko ubutabera bwazaturenganura.
Bucyibaruta Laurent wahoze ari perefe wa Gikongoro kuva mu 1992 kugeza 1994 arashinjwa kuba yarashishikarije kandi agategeka iyicwa ry’Abatutsi. By’umwihariko kuba yaragize uruhare rugaragara mu bwicanyi bwabereye mu ishuri rya Murambi ku wa 21 Mata 1994.
Yahungiye mu burasirazuba bw’u Bufaransa kuva 1997. Yatangiye gukurikiranwa kuva mu 2000. Urubanza rwatangiye ku wa 9 Gicurasi 2022 rugomba kumara amezi abiri, aho biteganyijwe ko ruzasozwa ku wa 1 Nyakanga 2022.
Mu ncuro enye urukiko rwa rubanda mu Bufaransa ruburanishije imanza zifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ni we muyobozi wo hejuru uburanishijwe.
Munezero Jeanne d’Arc