Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa kuri uyu wambere rukomeje kuburanisha Laurent Bucyibaruta wabaye perefe w’icyari perefegitura ya Gikongoro akaba akurikiranwa ku byaha bifitanye isano na jeniside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Urukiko rutangiye rwumva Dismas Nsengiyaremye wabaye minisitiri w’intebe w’u Rwanda hagati ya 1992 na 1993. Nsengiyaremye w’imyaka 77 y’amavuko ari mu rukiko nk’impuguke. Laurent Bucyibaruta uburanishwa n’uru rukiko rwa rubanda akaba ari we wasabye ko Dismas Nsengiyaremye ahalagazwa n’urukiko.Nyuma yo gukora indahiro y’ibyo agiye kuvuga ubu Dismas Nsengiyaremye arimo gusobanurira urukiko uwo ari we n’imirimo yakoze mu Rwanda
Uyu munsi Dismas nsengiyaremye ni we ugiye guhabwa umwanya
Yabanje kubazwa, avuga ko nta kintu cyihariye aphana na Bucyibaruta, ko bwa mbere bamenyanye muri crist roi aho yigaga, Laurent amwiga imbere umwaka umwe
Mbere ya byose yabanje kurahira ko ibyo agiye kvuga ari ukuri. ngiye kubandikira mpereye aho bigeze ibibanza ndaza kubibaha neza. Avuze ko we avuga muri Kamonyi, muri Centre du Pays
Ari kuvuga amashuri yose yize, ndetse n uko yagiye akorera leta y u rwanda imirimo inyuranye kugera abaye ministre w intebe kugera muri juillet 1993.
Avuze ko abayobozi bose bayoboye mu rwanda bakomeye nta numwe bafitanye isano, uretse kuba yarabamenye kubera akazi.
President du Jury ikimubaza agasubiza ibyo bibazo
Avuze ko yagiye mu buyobozi bwa MDR, kuko ryari ishyaka rihuza abaturage benshi, akaba yarasanze bimworoheye kujya mu ishyaka kuko ritari iryabantu bamwe, ahubwo abaturage bose.
Asabwe kugira icyo avuga kuri Lando Ndasingwa: yari membre wa PL, ndetse narimuzi ntarajya muri gvt, twari dufite inshuti zimwe, aho yatanzwe na PL, nka Ministre du travail, twakoranye ariministre, yari azi ubwenge, inyangamugayo, nyuma yicwa muri Genocide, yari inshuti yanjye cyane,
Asabwe kugira icyo avugakuri Emmaunuel Gapyisi wari umuyobozi muri MDR muri Gikongoro, bamenyaniye mu Bubiligi aho yigaga, afite Association Générale des Etudiants Rwandais, yabagamo nka membre wayo, akaba gendre wa Kayibanda, yari azi ubwenge, courageux, yishwe muri mai 1993, bashakishwa uwamwishe, bavuga ko yaba ari FPR, nyuma baza kuvuga Dismas yaba yaramwicishije atinya ko yazamusimbura, ariko barabeshyaga, kuko nta kibazo twagiranaga.
Muri Gournement nayoboye, yashyizweho hagishingiywe ku masezerano yarimo na FPR, kugira ngohajyeho systeme ishyiraho uburenganzira bwa muntu,ndetse no kugabana ubutegetsi hagati y’inzego zose, byatumye hatangira tension hagati ya MRDN na MDR n amashyaka ari inyuma yazo, hasinywa igice cya mbere, Habyarimana muri meeting mu Ruhengeri, abwira abarwanashyaka be ko amasezerano yasinywe ariko batazemera gukora du n’importe quoi, ko hari impapuro zasinywe, ariko ko hari n’ibiri mu mitima ya rubanda. Nahise mwandikira ko ibyo yavuze atagombaga kubivuga, ndetse anavuga ko nawe yemeye ikosa yakoze, negociation zirakomeza, gusa ibyo yavuze byaraduhungabanije.
Abajijwe kuri discours ya Mugesera, ati “ni discours violent contre les tutsis ndetse nanjye ubwanjye, kuko yanciraga urwo gupha, kuko yari inyuranyije n’ibyemewe na MDR n’amashyaka atavuga rumwe nayo, ku bijyanye n’amahoro, ndetse yanatumye abatutsi benshi bicwa. Nyuma y’iryo jambo nasabye ko Mugesera yatabwa muri yombi ariko aza guhungishwa ajyanwa muri Canada. Yahamagariraga abahutu kwica abatutsi n’abandi badashaka kujya mu mugambi wo kwica.
Ni nabwo hanashinzwe Radio RTLM, vers la fin de mon mandant, kuko amoko yahozeho ariko ntabwo byavugaga kwicana, twageragezaga kubiha umurongo ariko iki gihe byakoreshejwe ku kwica abatutsi.
Anastase Munyandekwe wasimbuye Gapyisi amaze kwicwa, gusa we ntabwo ari we nabonaga wamusimbura, yashyizwehon umuyobozi wa MDR muri gikongoro, kuko kuzana ubucuti muri politiki, gusa ntacyo nabivugaho.
Avuze ko ibijyanye n’ubutabera mu rwanda, aho abantu benshi bicwaga, nta kintu bwageragaho, kuko byasaga nk’aho byose bikorwa n’ishyaka rimwe, nta n’aho kurega habaga hashoboka systeme d’auto defense civile, gutanga imbunda mu baturage, 1992, 1993, ba perefe babwiye ba burugumestiri gukora lisite y’abantu bahunze igihugu bitemewe, ibi wabivugaho iki?
Ibi byatangiye kuvugwa FPR itera, ariko abayobozi ba gisirikare babyitaga kwirwanaho kw’abaturage batanga imbunda mu baturage cyane komini zegereye aho intambara yaberaga, ariko twe nka parti d’opposition twabonaga ko bidakwiye tukabivuga, tukavuga ko gushora abaturage mu ntambara babaha imbunda atari byo, ko ako ari akazi k’abasirikare, ndetse twanze no kwemeza ko ibyo byashyirwa mu bikorwa. Ayo mategeko koko yaratanzwe ariko abantu bakitwaza intambara yabaga bagakora ibidakorwa
Perezida w’urukiko abajije Nsengiyaremye kugira icyo avuga ku bafunzwe bitwa ibyitso bya FPF
Asubiza ko intambara itangira tariki ya1/10/1990 yari mu Mutara aho yakoreraga bikaba ngombwa ko ahunga tariki ya 2/10/1990. Yavuze ko abantu benshi biganjemo abatutsi bafunzwe bashinjwa kuba ibyitso bya FPR ndetse abayobozi bakaba baranavugaga ko FPR yageze i Kigali. Ati “ibyo byari ibinyoma nk’umuntu wari wavuye mu Mutara nkagenda Umuhanda wose Nyagatare-Kigali nta nkotanyi mbona sinumvaga ukuntu mu minsi ibiri bavuga ko FPR yaba yageze i Kigali….
Ati: Bucyibaruta nabonaga ari Neutre et integre mu kazi yari ashinzwe, nta shyaka wabonaga abogamiyeho, yubahirizaga amahame, ibyonibyo nabonaga igihe nari minister.
Yongeyeho ko yabonaga Bucyibaruta yubahiriza amabwiriza yatangwaga na guverinoma abaperefe bakayagezwaho na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu.
Wavuye mu Rwanda uhunze ko bashobora no kukwica, bitewe n’impamvu nyinshi twavuze, uza muri France na Belgique, muri Janvier 1994 usubirayo bagusabye kujya kubafasha ku bijyanye namasezerano ya Arusha, bagira ngo ubafashe kuyashyira mu bikorwa, ubisabwe n’amashyaka ya opposition, nyuma ya Conference ya Mombasa, ese wumvaga gusubirayo nta bwoba biguteye?
“Nagize ubwoba, guhera septembre993, ndi muri Belgique nabonaga ibyo abasirikare bakora mu Rwanda, ibyabaga biri mu mashyaka, nabonaga bizabangamira amasezerano ya Arusha, yarimo kuvanga ingabo za FPR. Nahise nkora inama muri Senat y’ababiligi kugira ngo mbabwire ko ibyemejwe bitari kubahirizwa, kuko ibyavuye mu masezerano byubahirizwa, kuko byatwaye imbara mu kubitegura. Ikibabaje ni uko bitashyizwe mu bikorwa.
Amasezerano yari gutuma baba abahutu n’abatutsi babana neza ariko ibyakorwaga n’abanyapolitiki mu kutubahiriza amasezerano nibyo nashakaga ko bikemuka.
Perezida w’urukiko arimo kugenda asomera Nsengiyaremye ubuhamya bwoherejwe na Faustin Munyazesa wabaye Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’amajyambere ya Komini hagati ya 1991 na 1994 , akamusaba kugira icyo abuvugaho niba yemeranya na bwo cyangwa atabwemera. Ibyo amubaza byose byerekeranye n’umwuka wa politiki wari uhari hagati ya 1990 na 1994 n’imikorere y’abayobozi muri icyo gihe n’ububasha abaperefe n’aba burugumesitiri bari bafite.
Impact yo kuba Ndadaye wari Perezida w’u Burundi yarishwe, ku Rwanda ni nini kuko u Rwanda n’u Burundi ni ibivandimwe, kandi nibwo yari akimara gutorwa amezi 3 gusa mu buryo buri democratic. Rwari urugero rwiza kuri twe, kuba yarishwe, igisirikare kigafata ubutegetsi, byari bibi, cyane ko les extremist babigendeyeho bavuga ko ibya democratie ntacyo bivuze kuko mu Burundi Ndadaye arishwe, ni nabwo ibya Hutu Power byatangiye mu Rwanda, bavuga ko ibya partage du povoir mu moko bidashobokakuko no mu Burundi byanze. Byatugizeho ingaruka.
Ese gouvenement wabonaga ntacyo ikora ngo irwanye Jenoside yategurwaga?
Ati « il n’a pas pu ou su s’y opposer. »
Ari kuvuga ko umushinjacyaha ari kumubaza ibibazo bigushamu mutego ati « pose des question ouverte et correcte, sinon je repond pas”
Depuis le 7 avril, ntacyo nasubiza ibyabaye nyuma yaho kuko nari namaze kuva mu nzira z abafata ibyemezo. ibyabaye ntacyo nabivugaho.
aha arabazwa n ubushinjacyaha, ibintu byinshi ari kwanga kugira icyo abivugaho, ati najye nari mu bashaka kwicwa, nyuma y imyaka ingana gutya sinashyiraho comments, Kuva igihe uzi bucyibarua waa uba ari kubasha kujya mu mugambi wo kwica? Uko muzi ni umuntu washyirag mu gaciro, nta kintu na kimwe nabona cyatuma mvuga ko yaba umwicanyi, ku giti cyanjye.
Munezero Jeanne d’Arc
