Ikigo kizobereye mu ikoranabuhanga, Pascal Moto Technology, Ikigo cy’abanyarwanda, cyari cyarahagaritse gutanga mubazi zikoreshwa kuri moto, cyagarutse mu isoko ry’ikoranabuhanga mu kwishyuza abakoresha moto mu ngendo zabo. Ni nyuma y’amezi asaga umunani Yego Moto ikora muri iyi serivisi yonyine.
Amakuru agera ku Kinyamakuru Panorama aravuga ko Pascal Moto igarutse mu isoko rya Mubazi zikoreshwa kuri Moto, mu gihe yari yirukanywemo na RURA.
Pascal Ndizeye, Umuyobozi Mukuru wa Pascal Moto Technology Ltd, mu kiganiro n’Ikinyamakuru Panorama, yatangaje ko bagarutse nyuma y’uko hari ibimaze kumvikanwaho mu byo basabaga mbere y’uko RURA ibirukana muri iri soko.
Agira ati “Tugarutse mu isoko rya Mubazi zikoreshwa n’abamotari, ariko tugiye gukora bitandukanye n’uko byari bisanzwe. Mbere ya byose tugomba kubanza kubanira n’abafatanyabikorwa bacu [abamotari], tudange serivisi duhereye ku byifuzo byabo.”

Ndizeye akomeza avuga ko bafite Mubazi zihagije ariko batazongera kuzitanga mu kivunge nk’uko byakozwe mbere, hazajya hatangwa nke kugira ngo birinde igihombo nk’icyabagezeho mbere.
Agira ati “Abamotari tuzabegera kurushaho kuko nibo bazi isoko kuturusha, ndetse n’ikoranabuhanga dukoresha ryubakwe hagendewe ku bitekerezo byabo…”
Uretse Mubazi zikoreshwa mu kwishyura urugendo kuri moto, iki kigo cy’ikoranabuhanga kigizwe n’ibindi bigo bito bigera kuri bitanu birimo ikigo gitanga serivisi z’utugabanyamuvuduko mu modoka (GPS- Speed Governor), igikora mu buhinzi (Farming using Technologies), igikora mu bwubatsi (Engineering & Consultant), Ibijyanye n’inganda (Small manufacturing) …
Iki kigo cyari cyahawe na RURA urwandiko rucyirukana mu isoko rya Mubazi ku wa 15 Ukuboza 2021, bivugwa ko cyari cyarashyizweho amananiza yo kubanza gukora Database y’abamotari bose bari mu gihugu, byose kikabikora nta kiguzi, ndetse gifite ububiko bwa Mubazi zirenga ibihumbi 10. Ikindi ni uko gifite uburenganzira ntavogerwa bwo gukorera ku isoko ryo mu Rwanda. Hongerwaho ko cyaba cyaraguye mu gihombo cya Miliyari zisaga eshatu z’amafaranga y’u Rwanda kubera igishoro cyashyize muri Mubazi.
Ibindi bigo by’ikoranabuhanga byahagarikiwe rimwe na Pascal Moto Technologies Ltd birimo AC Group na Mara Phones.
Rene Anthere
