Imibare y’agateganyo yatangajwe na Komisiyo y’igihugu y’amatora ku gicamunsi cyo ku wa 5 Kanama 2017, Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, yegukanye umwanya w’umukuru w’igihugu muri manda y’imyaka irindwi, ku majwi angana na 98,63%, atsinze bidasubirwaho abandi bakandida bahataniraga uwo mwanya.
Ukurikije imibare yatangajwe na Komisiyo y’igihugu y’amatora, intara y’Iburasirazuba ni yo iza ku isonga mu gutora Perezida Kagame ku majwi angana na 99,17% na ho Intara y’Iburengerazuba byitwa ko yabonyemo amajwi make angana na 98,17%.
Umukandida waguye Paul Kagame mu ntege ni Philippe Mpayimana wagize amajwi angana na 0,73% na ho Dr Frank Habineza abona 0,47%.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora, Prof Kalisa Mbanda, nyuma yo gutangaza amajwi y’agateganyo, yashimye uburyo amatora yabaye mu mutuzo, nta muvundo, bagahitamo uzabayobora muri iyi manda y’imyaka irindwi iri imbere.
Biteganyijwe ko amajwi ya burundu azatangazwa mu cyumweru kimwe.
Rwanyange Rene Anthere
