Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Paul Kagame yegukanye umwanya w’umukuru w’igihugu ku majwi asaga 98 ku ijana

Imibare y’agateganyo yatangajwe na Komisiyo y’igihugu y’amatora ku gicamunsi cyo ku wa 5 Kanama 2017, Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, yegukanye umwanya w’umukuru w’igihugu muri manda y’imyaka irindwi, ku majwi angana na 98,63%, atsinze bidasubirwaho abandi bakandida bahataniraga uwo mwanya.

Ukurikije imibare yatangajwe na Komisiyo y’igihugu y’amatora, intara y’Iburasirazuba ni yo iza ku isonga mu gutora Perezida Kagame ku majwi angana na 99,17% na ho Intara y’Iburengerazuba byitwa ko yabonyemo amajwi make angana na 98,17%.

Umukandida waguye Paul Kagame mu ntege ni Philippe Mpayimana wagize amajwi angana na 0,73% na ho Dr Frank Habineza abona 0,47%.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora, Prof Kalisa Mbanda, nyuma yo gutangaza amajwi y’agateganyo, yashimye uburyo amatora yabaye mu mutuzo, nta muvundo, bagahitamo uzabayobora muri iyi manda y’imyaka irindwi iri imbere.

Biteganyijwe ko amajwi ya burundu azatangazwa mu cyumweru kimwe.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities