Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

PAX PRESS irashaka abanyamakuru 30 bo gukorana na yo

Umuryango nyarwanda utari uwa Leta ugamije kubaka itangazamakuru riharanira amahoro (PAX PRESS) urahamagarira abanyamakuru bakora mu bitangazamakuru binyuranye, abiga itangazamakuru barikora, bifuza amahugurwa ko basaba kujya mu itsinda ry’abanyamakuru basanzwe bakorana na PAX PRESS. Hazatoranywa 30 bujuje ibyangombwa kurusha abandi.

Mu itangazo bashyize ahagaragara, uyu muryango wasabe abanyamakuru bose babishaka ndetse n’abiga itangazamakuru ariko barikora kwandika basaba gukorana na yo. Ariko kandi muri iki cyiciro hazatoranywa abanyamakuru 30 bazaba basanga abandi basaga 90 basanzwe bakorana n’uyu muryango.

Abasaba bashobora kujyana dosiye zabo ku biro bya PAX PRESS biri i Nyamirambo kuri Paruwasi Gatolika ya Nyamirambo cyangwa bakohereza kuri e-mail yatanzwe hasi.

Dore uko iryo tangazo riteye:

PAXPRESS, umuryango nyarwanda utari uwa Leta wemerewe gukorera mu Rwanda ukaba ugamije kubaka itangazamakuru riharanira amahoro washinzwe muri 2008.

PAX PRESS, ifite intumbero yo kubaka itangazamakuru ry’umwuga, ryigenga kandi rifitiwe icyizere mu bitangazamakuru ubwabyo no mu gihugu muri rusange. PAX PRESS ifite indi nshingano y’umwihariko yo guhugura abanyamakuru hagamijwe kuzamura ireme ry’ubunyamwuga.

Guhera mu ntangiriro za 2017, PAX PRESS yatangiye gahunda yo guhugura byimbitse abanyamakuru mu byiciro byihariye, ( Specialisation), kugirango bashobore kujya bakora inkuru zicukumbuye zifite ireme. 
PAX PRESS irahamagarira abanyamakuru bakora mu bitangazamakuru binyuranye, abiga itangazamakuru barikora, bifuza amahugurwa ko basaba kujya mu itsinda ry’abanyamakuru basanzwe bakorana na PAX PRESS. Hazatoranywa 30 bujuje ibya ngombwa kurusha abandi.
Ababyifuza bagomba kuba bujuje ibi bikurikira.

1. Kuba ari umunyamakuru ukorera mu Rwanda afite Carte de presse itangwa na RMC itararengeje igihe,
2. Kuba yiteguye kwitabira kandi akubaha gahunda zitandukanye za PAX PRESS, 
3. Kugaragaza ikiciro yifuza guhugurwamo byimbitse (Specialised reporting) muri ibi bikurikira :
1) Elections reporting; (2) Political issues reporting; (3)Gender and Children issues reporting; (4) Justice and crime issues reporting, (5) Agriculture issues and Environment and Climate Change reporting, (6) Health issues reporting (7) Human Rights reporting; (8) Investigative journalism,
4. Kuba afite imyitwarire ihwitse muri sosiyeti nyarwanda cyane cyane mu banyamakuru nk’uko biteganywa n’amahame ngengamyitwarire n’indangagaciro bya PAX PRESS,
5. Kuba yemera gukurikiza ibisabwa umunyamakuru wa PAX PRESS nk’uko bigenwa n’amasezerano hagati y’abanyamakuru na Pax Press, 
6. Kwitabira amahugurwa ategurwa na PAX PRESS no kwandika inkuru ukurikije ubumenyi wavanyemo,
7. Kugaragaza nibura inkuru ebyiri yatangaje mu gihe cy’amezi abiri aheruka,
8. Kugaragaza recommendation letter y’umuyobozi w’ikinyamakuru bakorana.

Ababyifuza barasabwa kwandika ibaruwa ibisaba, bakayohereza ku muhuzabikorwa wa PAX PRESS ku rwego rw’igihugu kuri adressi ikurikira:

Albert Baudouin Twizeyimana
National Coordinator
Tel: +250 788 735 873
E-mail : paxpress.info@gmail.com
KN 2 Ave/Nyamirambo
PO. Box : 5777 Kigali

Amabaruwa asaba agomba kuba yagejejwe ahabigenewe bitarenze itariki ya 20 Gashyantare 2018.

Bikorewe i Kigali, ku wa 30 Mutarama 2018.

Albert Baudouin Twizeyimana
National Coordinator

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities