Amakuru acaracara aravuga ko Perezida Joseph Kabila wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ngo yaba yarusimbutse nyuma yo gukomeretswa n’umwe mu basirikare bashinzwe kumurinda.
Ikinyamakuru vacradio.com, kiravugwa ko Perezida Kabila yahise ajyanwa mu bitaro kugeza ubu bitaramenyekana, ariko byo hanze y’igihugu, bikekwa ko yaba yajyanwe muri Congo Brazzaville cyangwa mu Bushinwa.
Icyongerwaho ni uko uwo musirikare washatse kwivugana Perezida Kabila nawe abandi bahise bamumishaho urusasu akahasiga ubuzima.
Turacyakurikirana byimbitse iyi nkuru.
