Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Perezida Kagame agaragaza ko u Rwanda rwiremeye uburyo bwo kwiyubaka

Perezida Paul Kagame agaragaza ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rutategereje ko ruhabwa uburyo bwo kwiyubaka, ahubwo ko rwishyiriyeho uko uburyo bwo kubikora ruhereye kuri bike cyane rwari rufite.

Ku wa 09 Gicurasi 2024 Ubwo yaganiraga n’abanyeshuri bari mu rugendoshuri biga mu ishami ry’ubucuruzi muri Kaminuza ya Havard muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Perezida Kagame yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ntawakekaga ko u Rwanda ruzongera kuzuka. Anavuga uko u Rwanda rwishatsemo uburyo bwo kwiyubaka kandi byatanze umusaruro.

Agira ati “Nta muntu watekerezaga ko u Rwanda ruzongera kuzamuka. Nta buryo bwo gukora ibintu bwazanywe buturutse hanze ngo tubuhabwe bwo gukurikiza. Twarabwiremeye dushingiye ku byo twari dufite, yaba sosiyete yacu, imyumvire n’amasomo twari tumaze gukura mu mateka mabi yacu.”

Akomeza agira ati “Ku bw’amahirwe biri gutanga umusaruro, turabibona. Gusa nta na rimwe uzabona buri kintu uko ucyifuza. Haracyari ibibazo bishingiye ku mateka ariko byose birushwa imbaraga n’ibyo twubatse.”

Umukuru w’igihugu yakomeje abwira aba banyeshuri ko umuryango Nyarwanda wageze kure cyangwa hasi hashoboka hatagira ahaharuta, gusa ubu watangiye kuzamuka kandi ko bigomba gukomeza mpaka umuryango Nyarwanda ugeze aho ubuvuga uti “Turi ahantu heza”.

Raoul Nshungu

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities