Ku wa 8 Nzeri 2017, Perezida Kagame yagaragaye mu Karere ka Rubavu mu mazi y’ikiyaga cya Kivu atwaye ‘Jet Ski’ nyuma yaho ku wa kane wiki cyumweru yari yafotowe n’abaturage atwaye igare mu mihanda y’i Rubavu.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru IGIHE, Umukuru w’Igihugu ari mu karere ka Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba aho arimo gufatirwa amashusho y’ikiganiro The Royal Tour gitunganywa na Peter Greenberg, Umunyamakuru w’igihangange uzwi cyane kubera gukora inkuru zishamikiye ku gucukumbura imibereho y’abantu bakomeye binyuze mu bukerarugendo.
Iki kiganiro gitambuka kuri televiziyo ya CBS iherereye i Arlington muri Amerika kikagaragaramo Perezida w’Igihugu runaka asobanura amateka yacyo ahanini ashingiye ku bukerarugendo.
Perezida Kagame yari aherutse mu karere ka Rubavu ku wa 01 Nzeri 2017 ubwo yafunguraga ibiro bishya ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (La Corniche one stop border post) byubatse mu Murenge wa Gisenyi.
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko mu 2014, Peter yakoranye ikiganiro nk’iki na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, aho uyu muyobozi yamutembereza mu duce nyaburanga mu mijyi ya Jerusalem na Tel Aviv; banagera no ku Nyanja Itukura n’iy’Umunyu.
Aba bombi banatembereye mu bice bikunzwe na ba mukerarugendo nk’ubuvumo buteye amabengeza bwa Rosh Hanikra n’inyubako zigaragaza amateka y’imyubakire y’Abaroma ziri mu Mujyi wa Caesarea.
Peter muri iki gihe yanagize amahirwe yo kwambuka uruzi rwa Yorudani, anazamuka imisozi iri muri Pariki ya Masada. Mu gihe yamaze muri Israel, we na Netanyahu baranzwe no kwidagadura bakina umupira w’amaguru, gutwara ubwato mu mazi magari n’ibindi.
Mu bandi bayobozi bakuru yaganiriye nabo bakanamufasha gutembera mu gihugu bamugaragariza ibyiza nyaburanga byacyo barimo uwahoze ayobora Mexico, Felipe de Jesús Calderón Hinojosa, wamwakiriye mu 2010; Rafael Vicente Correa Delgado wigeze kuyobora Equateur bahuye mu gihe cy’icyumweru banatemberana igihugu mu duce dutandukanye turimo n’imirima ya Cacao; mu 2012 yakiriwe n’Umwami wa Jordanie, Abdullah II bin Al-Hussein mu gihe mu mwaka ushize wa 2016 yakiriwe na Perezida wa Peru, Alejandro Toledo.
Panorama

Perezida Kagame na Peter Greenberg, bafotowe batwaye amagare mu mihanda yo mu karere ka Rubavu (Photo/Courtesy)

Perezida Kagame na Peter Greenberg baganira (Photo/Courtesy)

Perezida Kagame na Peter Greenberg baganira (Photo/Courtesy)

Perezida Kagame yishimiwe n’abaturage baje kumusanganira (Photo/Courtesy)
