Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko u Rwanda rwagize amahitamo meza yo kwemerera ibigo by’itumanaho gushora imari mu Rwanda. Ibi yabigarutseho ubwo MTN Rwanda yizihizaga isabukuru y’imyaka 25 imaze ikorera mu Rwanda.
Nk’uko RBA dukesha iyi nkuru ibitangaza, Perezida Kagame avuga ko ari iby’agaciro kwizihiza iyi myaka 25 kuko yari imyaka yo kwitanga, ubufatanye ubu imbuto zo gushora imari mu Rwanda zirimo kwigaragaza kuko ari ishoramari ryunguka.
Agaragaza ko ikigo cy’itumanaho cya MTN Rwanda cyaje gukorera mu Rwanda hashize igihe gito u Rwanda ruvuye mu bihe bibi bya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi hakenewe ikoranabuhanga rigezweho mu itumanaho.
Icyo gihe u Rwanda ruhitamo gukorana na MTN yari ifite itumanaho rigezweho aho kwakira abashoramari bifuzaga gushora imari mu itumanaho ritajyanye n’igihe.
Umuyobozi wa MTN Rwanda Mapula Bodibe we avuga ko imyaka 25 ishize ya MTN yari imyaka yo gukorana ubwitange, imyaka yo gukora cyane. Agashimira Leta y’u Rwanda yahaye ikaze MTN Rwanda kugira ngo ibe umufanyabikorwa mu iterambere ry’u Rwanda.
Ubu mu Rwanda 64.6% bakoresha umuyoboro wa MTN mu itumanaho, iki kigo kandi kigaragaza ko abakoresha Mobile Money bazamutse ku kigero cya 17.2%.
Ikigo cy’itumanaho cya MTN gikorera no mu bihugu bitandukanye bya Afurika na Aziya aho ubu muri Afurika umuntu 1 muri 3 akoresha umuyoboro w’iki kigo.
Panorama
