Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Perezida Kagame yagaragaje uruhare rw’abikorera mu iterambere ry’Isi

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje akamaro ku bufatanye bw’abikorera mu iterambere ry’ibihugu, anagaragaza igikenewe kugira ngo isoko ry’Afurika ribe ryahiganwa ku Isi.

Ibi yabivuze kuri uyu wa 16 Gicurasi 2024, ubwo yatangizaga inama y’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru b’Ibigo byigenga muri Afurika, “Africa CEO Forum” iteraniye i Kigali.

Perezida Kagame yavuze ko muri Afurika hari byose bikenewe gusa igikenewe kurushaho ari ubufatanye no guhuza haba mu bikorera, maze Afurika ikabasha guhanga n’abandi ku isoko.

Agira ati “Aha nshaka kongeraho ko uko Afurika yunga ubumwe, ni ko ugukorana n’abafatanyabikorwa bacu birushaho gutanga umusaruro. Kwihuza kw’abacuruzi ba Afurika ni amahirwe yo kwaguka kw’isoko ryacu kandi rikabasha kugira ubushobozi bwo guhiganwa.”

Perezida Kagame kandi yagaragaje uburyo ibirimo ibyorezo nka COVID-19 byatanze amasomo menshi. Ati “Byatwigishije amasomo menshi. Muri ibyo harimo kuba hakenewe gukorana bya hafi hagati y’urwego rw’abikorera na Leta.”

Iyi nama y’iminsi ibiri yitabiriwe n’abarenga 2000 bo mu bihugu 73, barimo abakuru b’ibihugu, abahagarariye za Guverinoma, abayobozi b’ibigo by’ishoramari bikomeye muri Afurika, abashoramari n’abo mu bigo by’imari.

Ni ku nshuro ya 2 iyi nama ibereye mu Rwanda, bwa mbere yahabereye mu 2019, gusa ikaba yaratangiye kuba mu mwaka wa 2012.

Raoul Nshungu

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities