Ubwo Perezida Kagame Paul yarahiriraga kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi iri imbere, ku wa 18 Kanama 2017, muri Stade Amahoro, imbere y’imbaga y’Abanyarwanda, abakuru b’ibihugu n’ishuti z’u Rwanda bitabiriye uwo muhango, yongeye gushimira urubyiruko rutoye bwa mbere anavuga ko afitanye igihango na bo.
Mu ijambo rye nyuma yo kurahirira imbere ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege, wanamushyikirije ibirango by’igihugu, umugaba mukuru w’ingabo z’igihugu na we akamushyikiriza ibirango by’ingabo nk’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’igihugu, Perezida Kagame yashimiye by’umwihariko abanyacyubahiro baje kwifatanya n’u Rwanda muri uyu munsi udasanzwe w’ibyishimo anababwira ko kwifatanya n’u Rwanda ari iby’agaciro gakomeye.
Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko, by’umwihariko abitabiriye amatora ku nshuro yabo ya mbere, bagaragaje umuhate n’umurava n’uruhare rwabo mu gutuma amatora agenda neza ari nayo mpamvu nawe atazatatira icyo gihango.
Ati “Mu bintu by’ibanze tuzakora mbere y’ibindi byose, ni ugukomeza igihango cy’ibyiza mfitanye n’abasore n’inkumi ndetse abenshi batoye bwa mbere kandi babikorana umurava, ubushake n’ibyishimo byinshi. Twese twabonye uburyo bafashe iyambere bakitabira amatora kandi bagatuma agenda neza.”
Perezida Kagame yashimangiye uruhare urubyiruko rwagize mu matora ko ari igihango gikomeye adateze kuzatatira ari na yo mpamvu azahora ashyigikiye iterambere ryabo.
Perezida Kagame kandi yagarutse ku cyizere Abanyarwanda bamugiriye, bityo atazigera na rimwe yemera ko babyicuza ahubwo azafatanya na bo mu rugamba rwo gusigasira ibyagezweho, no guharanira gukora byinshi byiza mu kubaka u Rwanda.
Ati “Nagira ngo nshimire abanyarwanda k’ubw’icyizere mwangiriye ariko cyane nagira ngo mbashimire ku bwo kwigirira icyizere ubwanyu, mukantorera kongera gukomezanya namwe.”
Perezida Kagame yongeye gushima kandi amahitamo y’Abanyarwanda ashimangira ko abirirwa bavuga ko abanyarwanda batayobowe muri Demokarasi bibeshya, agaruka no ku ndirimbo yakunze gukoreshwa mu bihe byo kwiyamamaza aho Abanyarwanda bavugaga ko nta ntambara yabatera ubwoba.
Ati “Nk’uko Abanyarwanda bakunze kubiririmba mu ndirimbo y’Imana ubwo twari mu bihe byo kwiyamamaza, bashimangiye koko ko nta ntambara yabatera ubwoba; impamvu nta yindi ni uko bazi ko Imana iri kumwe na bo, kandi koko niko biri ahubwo turasaba Afurika gushyira hamwe, mu rwego rwo gushimangira inzira nziza umugabane wacu uri kwerekezamo.”
Perezida Kagame Paul yongeye kugirirwa icyizere n’Abanyarwanda mu matora yo ku wa 3 na 4 Kanama 2017, bamuhundagazaho amajwi angana na 98,79%. Manda yarahiriye ku wa 18 Kanama 2017, izageza mu mwaka wa 2014. Kuva icyo gihe nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga ryo mu 2003, nk’uko ryavuguruwe mu 2015, manda z’umukuru w’igihugu zizajya zimara imyaka itanu, kandi ntihagire urenza manda ebyiri.
Panorama

Perezida Kagame Paul arahizwa na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Prof. Sam Rugege (Photo/Courtesy)
