Connect with us

Hi, what are you looking for?

Inkuru nyamukuru

Perezida Kagame yagejeje kandidatire ye muri Komisiyo y’amatora

Perezida Paul Kagame yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y'igihugu y'amatora, Prof Kalisa Mbanda (Photo/Igihe)

Ku manywa yo kuri uyu wa kane tariki ya 22 Kamena 2017, saa sita n’igice (12:30), Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagejeje kuri Komisiyo y’igihugu y’amatora kandidatire ye yo guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika, mu matora ateganyijwe ku wa 4 Kanama 2017.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Igihe, Perezida Kagame yatanze kandidatire ye ari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Ngarambe François ndetse na Komiseri muri FPR Inkotanyi, Mukasine Marie Claire.

Yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda, n’abanyamuryango barenga magana abiri ba FPR Inkotanyi bari bamuherekeje.

Perezida Kagame yasabwe ibyangombwa birimo icyatanzwe na FPR Inkotanyi kimwemerera kuba umukandida wayo, icyemezo cy’uko afite nibura umubyeyi umwe ufite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko n’icy’uko inyandiko zatanzwe ari ukuri.

Harimo kandi icyemezo cy’uko yagaragaje umutungo we n’ibindi bisabwa. Akaba yatanzwe ibyangombwa byose bisabwa na Komisiyo y’igihugu y’amatora nta na kimwe kibuzemo.

Perezida Paul Kagame yemejwe nk’umukandida uzahagararira Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu nteko idasanzwe yateranye ku wa 17 Kamena 2017.

Komisiyo y’igihugu y’amatora imaze kwakira abantu batandatu batanze ibyangombwa mu guhatanira umwanya wa perezida wa Repubulika barimo Diane Shima Rwigara, Mwenedata Gilbert, Barafinda Sekikubu Fred na Mpayimana Philippe nk’abakandida bigenga, na Habineza Frank na Perezida Paul Kagame batanzwe n’amashyaka yabo.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities