Connect with us

Hi, what are you looking for?

Politiki

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko i Nairobi muri Kenya

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2022, Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi i Nairobi muri Kenya, aho yakiriwe na Perezida Uhuru Kenyatta, bagirana ibiganiro byibanze ku mubano w’Ibihugu byombi.

Binyuze ku mbuga nkoranyambaga, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko “Perezida Kagame, uyu munsi yahuye na Perezida Kenyatta i Nairobi muri Kenya, aho bagiranye ibiganiro ku mubano w’Ibihugu byombi n’ibireba Akarere.”

Uru ruzinduko Perezida Kagame arugiriye muri Kenya, mu gihe yahaherukaga muri Werurwe 2020, mu muhango wo gusezera kuri nyakwigendera Daniel Arap Moi. Ku rundi ruhande, Perezida Kenyatta we yaherukaga i Kigali muri Werurwe 2019.

Ba Perezida bombi bagiranye ibiganiro bubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19

Umubano wa Kenya n’u Rwanda ugaragara mu butabera, ubucuruzi, ubuhinzi, uburezi, ikoranabuhanga n’itumanaho, umutekano n’ibindi, …

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yagize ati “Nagize urugendo rugufi, ariko rw’ingirakamaro cyane hamwe na Perezida Uhuru Kenyatta, i Nairobi muri iki gitondo. Ubu nagarutse mu rugo! Byari isaha 1 kugera i Nairobi, isaha 1 kugaruka i Kigali. Isaha 1 isaga y’ibiganiro, isaha 1 kuva ku kibuga cy’indege ngera ku biro by’Umukuru w’Igihugu no gusubira ku kibuga cy’indege. Hari byinshi byagarutsweho!!”

Ibiro bya Perezida wa Kenya, byo byatangaje ko muri iyi nama, Perezida Kenyatta na Kagame baganiriye ku ngingo z’ubutwererane bw’Ibihugu byombi, zirimo izijyanye n’ubucuruzi n’ubwikorezi.

Ku bijyanye n’ubucuruzi, Perezida Kenyatta yavuze ko umwanya mwiza u Rwanda ruherereyemo mu Karere, urugira umufatanyabikorwa w’ingenzi wa Kenya, by’umwihariko nk’irembo ryinjira mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’isoko ryagutse ry’Akarere k’ibiyaga bigari.

Perezida Kenyatta yashimye icyemezo cy’u Rwanda, cyo kongera gufungura umupaka wa Gatuna uruhuza na Uganda, avuga ko kizoroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa, n’abantu hagati y’ibi Bihugu byombi by’abaturanyi.

Umupaka wa Gatuna kandi ni ingenzi kuri Kenya, kuko ngo wihutisha ibicuruzwa binyuzwa mu muhora wa ruguru; inzira ituruka ku cyambu cya Mombasa igaca muri Uganda, ikomeza no mu Rwanda.

Perezida Kenyatta kandi yasabye u Rwanda, kongera ubwoko bw’ibicuruzwa rutumiza muri Kenya, no kungukira kuri serivisi nziza zirangwa ku cyambu cya Mombasa, mu koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa; Mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi, hagati y’Ibihugu byombi.

Perezida Uhuru Kenyatta yakiriye mu biro bye i Nairobi, Perezida Paul Kagame

Yanijeje Perezida Kagame ubufatanye, mu guharanira intego z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, mu nyungu z’abaturage b’aka Karere.

Ibiro bya Perezida wa Kenya byagize biti “Abayobozi bombi kandi bashimangiye ubushake bafite, bwo gukorera hamwe mu gushaka ibisubizo birambye, ku makimbirane mu Bihugu bya Ethiopia, Sudan, Sudan y’Epfo na Somalia; bavuga ko Kenya n’u Rwanda bizakomeza kugira uruhare rw’imbere, mu kwimakaza ibiganiro n’amahoro mu mpande zihanganye.”

U Rwanda na Kenya, ni Ibihugu bisanzwe bifitanye umubano wihariye ujyanye n’ubucuruzi, nk’uko mbere gato y’icyorezo cya COVID-19, byagaragaraga ko hafi 30% y’ibicuruzwa byinjira mu Rwanda, binyuzwa ku Cyambu cya Mombasa.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.