Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahagaritse ku mirimo Hon. Bampiriki Edouard, wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.
Itangazo dukesha Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ryo ku wa 5 Gicurasi 2022, niryo ryanyuzemo ubutumwa buhagarika muri Guverinoma Bamporiki Edouard.
Amakuru y’ihagarikwa rya Bamporiki yatangiye gusakara kuri uyu wa kane mu gitondo, aho bivugwa ko we n’Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali, Dr Merard Mpabwanamaguru hari ibyo barimo kubazwa mu bugenzacyaha.

