Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Perezida Kagame yahawe igihembo cy’indashyikirwa mu guteza imbere umupira w’amaguru

Perezida Paul Kagame aratangaza ko umupira w’amaguru ari Siporo y’ingirakamaro mu mibereho y’Abanyarwanda, bityo ko u Rwanda rutazahwema kuwuteza imbere.

Nk’uko RBA dukesha iyi nkuru yabitangaje, ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 14 Werurwe 2023, ubwo yahabwaga igihembo cyitwa CAF President’s Outstanding Achievement Award.

Ni igihembo cyo gushimira Perezida Paul Kagame umuhate we mu iterambere ry’umupira w’amaguru muri Afurika.

Mbere yo gushyikiriza iki gihembo Perezida Kagame, Dr. Patrice Motsepe uyobora impuzamashyirahamwe y’umupura w’amaguru muri Afurika, CAF, yagaragaje Perezida Kagame nk’umuyobozi witangira uyu mukino ari nayo mpamvu CAF yamugeneye iki gihembo.

Nyuma yo gushyikirizwa iki gihembo na Perezida wa CAF wari kumwe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, Perezida Paul Kagame yavuze ko ku ruhande rumwe yatunguwe n’iki gihembo ariko kandi ngo yacyakiranye yombi.

Undi washimiye Perezida Paul Kagame muri ibi birori, ni Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, Gianni Infantino.

Perezida Paul Kagame yagaragaje umupira w’amaguru nk’umukino ukunzwe kurusha indi. 

Yavuze ko no mu mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo, umupira wakomeje guhuza Abanyarwanda ashimangira ubushake bw’u Rwanda bwo kuwuteza imbere ukagera ku rwego rwo hejuru.

Uretse Perezida Paul Kagame, Umwami Mohammed VI wa Maroc nawe yahawe iki gihembo.

Panorama

8 Comments

8 Comments

  1. Aristote

    March 15, 2023 at 11:02

    Ni ubundi PK ni indashyikirwa on ne change pas l’ equipe qui gagne

  2. Anselme

    March 15, 2023 at 11:04

    Kagame songa mbele .nyamara urabaruta kuki abantu batibaza impamvu Fifa ihitamo Kigali kurusha ahandi.uwambaye ikirezi

  3. Livingston

    March 16, 2023 at 12:31

    Courage Afande!you are doing well,wabaya wafe kabisa. umuntu utishimira ishema ry’ igihugu cye aba afite ibyo arimo .

  4. Anitha Kivuye

    March 16, 2023 at 12:32

    Amavubi football niyo yananiranye ubundi Kagame agira ishaka akunda kuba number one mu byo akora iyo ni quality y’ abanyarwanda nyabo , dore yari yatangiye gushyigikira abanyonzi baramu desappointinga cyane

  5. Bourgeaois Ndori

    March 16, 2023 at 12:42

    Umunyarwanda ntarumva ko sport ari intwaro ikomeye niyo politiki nziza kuko ihuza abantu ikabafasha kuba umwe no kuganira nta buryarya. kandi ku mmyaka yose umuntu yakora sport ntimwaboney umusaza awuconga

  6. Immaculee

    March 17, 2023 at 08:41

    Kagame ni umukinnyi mwiza cyane azi no kwirinda kuvunika kugira ngo match z’ ubutaha muri 2024 AZAZIKINA NEZA CYANE. NI UMUKINNYI URI FRAICHE RWOSE NTA MVUNE , IL EST EN BONNE ET DU FORME

  7. Anitha Kivuye

    March 17, 2023 at 08:44

    Perezida Kagame ari ku rundi rwego ndugu zangu !kuko azi gukora deal kandi he is well organised niyo mpamvu abere bamwemera kandi bakamwizera kuko ntibagira amarangamutima babaye ikinya icyo bashyira imbere ni inyungu zabo ibindi wapi.

  8. Immaculee

    March 20, 2023 at 14:42

    Mugerageze muteze imbere football accademies nyamuneka !muzi kwakira ibirori gusa kandi mwakagombye no kugira uruhare

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

Amakuru

Atangiza umwiherero w’iminsi ibiri w’abagize Urwego rw’Ubutabera mu Rwanda, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yavuze ko ubutabera budakorwa na...

Amakuru

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza, bashinja Hategekimana Philippe uzwi ku izina rya...

Ubucuruzi

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana aratangaza ko u Rwanda na Qatar byifuza kubaka ubushobozi buhambaye bwahaza isoko rya Afurika mu byo gutwara abantu...

Iterambere

Abadepite mu nteko Ishinga amategeko basabye leta kurushaho korohereza abifuza gushora imari mu kubaka inzu ziciriritse kandi hakifashisjhwa n’ibikoresho bihendutse byujuje ubuziranenge, kugira ngo...

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.