Perezida Paul Kagame aratangaza ko umupira w’amaguru ari Siporo y’ingirakamaro mu mibereho y’Abanyarwanda, bityo ko u Rwanda rutazahwema kuwuteza imbere.

Nk’uko RBA dukesha iyi nkuru yabitangaje, ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 14 Werurwe 2023, ubwo yahabwaga igihembo cyitwa CAF President’s Outstanding Achievement Award.

Ni igihembo cyo gushimira Perezida Paul Kagame umuhate we mu iterambere ry’umupira w’amaguru muri Afurika.

Mbere yo gushyikiriza iki gihembo Perezida Kagame, Dr. Patrice Motsepe uyobora impuzamashyirahamwe y’umupura w’amaguru muri Afurika, CAF, yagaragaje Perezida Kagame nk’umuyobozi witangira uyu mukino ari nayo mpamvu CAF yamugeneye iki gihembo.

Nyuma yo gushyikirizwa iki gihembo na Perezida wa CAF wari kumwe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, Perezida Paul Kagame yavuze ko ku ruhande rumwe yatunguwe n’iki gihembo ariko kandi ngo yacyakiranye yombi.

Undi washimiye Perezida Paul Kagame muri ibi birori, ni Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, Gianni Infantino.

Perezida Paul Kagame yagaragaje umupira w’amaguru nk’umukino ukunzwe kurusha indi. 

Yavuze ko no mu mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo, umupira wakomeje guhuza Abanyarwanda ashimangira ubushake bw’u Rwanda bwo kuwuteza imbere ukagera ku rwego rwo hejuru.

Uretse Perezida Paul Kagame, Umwami Mohammed VI wa Maroc nawe yahawe iki gihembo.

Panorama

By Editor

8 thoughts on “Perezida Kagame yahawe igihembo cy’indashyikirwa mu guteza imbere umupira w’amaguru”
  1. Perezida Kagame ari ku rundi rwego ndugu zangu !kuko azi gukora deal kandi he is well organised niyo mpamvu abere bamwemera kandi bakamwizera kuko ntibagira amarangamutima babaye ikinya icyo bashyira imbere ni inyungu zabo ibindi wapi.

  2. Kagame ni umukinnyi mwiza cyane azi no kwirinda kuvunika kugira ngo match z’ ubutaha muri 2024 AZAZIKINA NEZA CYANE. NI UMUKINNYI URI FRAICHE RWOSE NTA MVUNE , IL EST EN BONNE ET DU FORME

  3. Umunyarwanda ntarumva ko sport ari intwaro ikomeye niyo politiki nziza kuko ihuza abantu ikabafasha kuba umwe no kuganira nta buryarya. kandi ku mmyaka yose umuntu yakora sport ntimwaboney umusaza awuconga

  4. Amavubi football niyo yananiranye ubundi Kagame agira ishaka akunda kuba number one mu byo akora iyo ni quality y’ abanyarwanda nyabo , dore yari yatangiye gushyigikira abanyonzi baramu desappointinga cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *