Ku wa 17 Nzeri 2023, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye inama n’abagize akanama ngishwanama k’umukuru w’igihugu.
Nk’uko RBA dukesha iyi nkuru yabitangaje, muri iyi nama yabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Perezida Kagame n’abajyanama be bagarutse ku bisubizo bishoboka kandi birimo guhanga ibishya u Rwanda rwakoresha kugira ngo rukomeze gukataza mu nzira y’iterambere rirambye ry’imibereho myiza y’abaturage n’ubukungu bw’igihugu.
Ibi biganiro kandi byagarutse ku bibazo byugarije Isi muri iki gihe n’akarere u Rwanda ruherereyemo by’umwihariko n’uburyo rukwiye guhangana na byo.
Akanama ngishwanama k’umukuru w’igihugu kazwi nka “Presidential Advisory Council, PAC mu magambo ahinnye kagizwe n’inzobere zitandukanye zirimo Abanyarwanda n’abanyamahanga bose bafite ubunararibonye n’ubuzobere mu byiciro n’ingeri zitandukanye.
Bagira inama Perezida wa Repubulika na Guverinoma ku ngingo zitandukanye zirebana n’icyerekezo cy’iterambere u Rwanda ruganamo.
Aka kamana kariho kuva mu 2007, aho abakagize bagirana ibiganiro n’Umukuru w’igihugu nibura inshuro ebyiri mu mwaka.
Perezida Paul Kagame yageze i New York ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’abibumbye mu mpera z’icyumweru gishize, ahabera inteko rusange ya 78 y’uwo muryango. Yari avuye i Havane muri Cuba mu nama ya G77.
Biteganyijwe ko ku wa Gatatu ari bwo Umukuru w’Igihugu azageza ijambo ku bitabiriye inteko rusange ya 78 ya Loni ndetse n’abatuye Isi muri rusange.

Panorama
