Perezida Paul Kagame yakiriwe ku meza na mugenzi we wa Sénégal, Macky Sally, i Dakar nyuma y’umuhango wo gutaha Sitade yitiriwe Abdoulaye Wade wahoze ayobora icyo gihugu.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, byatangaje ko uyu muhango witabiriwe n’abandi Bakuru b’Ibihugu batandukanye.

Umuhango wo gutaha Sitade Olympique de Diamniadio, witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Perezida Adama Barrow wa Gambia, Gianni Infantino Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Abdoulaye Wade wayoboye Senegal, Umaro Mokhtar Sissoco Embaló Perezida wa Guinea-Bissau, na George Weah uyobora Liberia.
Umujyi witwa Diamniadio wubatsemo iyi sitade, ni mushya uherereye mu birometero 20 uvuye I Dakar mu Murwa Mukuru, Perezida Macky Sally aherutse guhamo ibibanza abari bagize ikipe y’igihugu yatwaye igikombe cy’Afurika muri uku kwezi.
Iyi Sitade imaze imyaka 2 yubakwa yatwaye akayabo ka miliyoni 230 z’Amayero biteganyijwe ko izajya yakira abantu ibihumbi 50 baje kureba imikino n’ibirori bitandukanye cyane cyane imikino y’umupira w’amaguru y’ikipe y’igihugu (Les lions de La Teranga).
NSHUNGU RAOUL
