Asoza ijambo rye risoza Inama y’igihugu ya 14 y’Umushyikirano, Perezida Kagame yanenze cyane abarangwa n’akarimi gasigiriza, avuga ko ari ukwinenga kandi atari ubwa mbere agisubiramo.
Ati “Iyo numva hano, kuvuga ibyiza ukora kuko bikwiye no kuba byishimirwa njye navuga ngo mureke twishimire ibyiza tumaze gukora; ariko ntabwo nakongeraho na rimwe [….] ngo turi ibitangaza, tumaze kugera kuri ibi, ngo abantu baza no kutureba […] iyo language imfata ahantu ikandya […] ibyiza jya ureka abandi babikuvuge ntukabyivuge.”
Perezida Kagame akomeza atangaza ko iyo ukomeza kwivugaho ko abantu baza kukwigiraho baza kubareberaho, ese n’ibibi bakora baza kubigiraho? Ati “Ibyo udakora neza se na byo baza kukwigiraho? Aho habaye ariho hajya ingufu.”
Avuga ko abanyarwanda badakora neza kugira ngo abantu babavuge neza cyangwa babashime ni inyungu zabo. Ati “Ibyo dukora, ibiduteza imbere, ibidukemurira ibibazo, izo ni inyungu, nizo dukwiriye kwishimira, rwose tukanezerwa; [….] ariko mujye mugarukira aho.”
Perezida Kagame asaba Abanyarwanda gukora ibishoboka kandi neza, ibyo bakoze bikabitirirwa bose kuko Perezida n’ubwo yaba igitangaza ntacyo yageraho adafite abo akorana na bo bazima.
Panorama
