Ashingiye ku itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo zaryo, iya 153, iya 86 n’ iya 156; kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Ukuboza 2019, Perezida Paul Kagame yagize Dr Nteziryayo Faustin, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga asimbura Prof. Sam Rugege, na ho Mukamulisa Marie Marie Therese agirwa Visi Perezida asimbura Kayitesi Zayinab Sylivie.
Prof Sam Rugege yari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga kuva mu kwezi k’Ukuboza 2011 kimwe na Visi Perezida we Kayitesi Zainab Sylivie basoje manda ebyiri bamazeho imyaka umunani.
Dr Nteziryayo Faustin yari Umucamanza mu rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kuva mu 2013, na ho Mukamulisa Matie Therese yari Visi Perezida w’Urukiko rw’ubujurire.
Rwanyange Rene Anthere
