Perezida wa Republika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda ku wa 16 Kanama 2022 yazamuye mu ntera Brig General Eugene Nkubito ajya ku ipeti rya Maj. General.
Maj. General Eugene Nkubito usanzwe ayobora ingabo z’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba umwanya yagiyeho asimbuye General Mubarak Muganga wari ugiye kuyobora ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka. Maj. General Nkubito kandi yanayoboye ingabo z’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru ndetse na Diviziyo ya mbere y’ingabo z’u Rwanda.
Perezida Kagame azamuye Maj. General Eugene nyuma yo kuzamura mu ntera mu minsi mike ishize abandi basirikare bane bo ku ipeti rya Maj. General barimo Brig. General Ronald Rwivanga usanzwe ari umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda.
Itangazo rya Minisiteri y’ingabo z’igihugu ryanyuzemo ubu butumwa, risoza rivuga ko uku kuzamurwa mu ntera bihita bikurukizwa ako kanya rikimara gusohoka.
Rukundo Eroge
