Tariki ya 12 Gashyantare 2020, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yamenyesheje Evode Uwizeyimana na Dr Isaac Munyakazi ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yemeye ubwegure bwabo. Ibi byatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter.
Evode Uwizeyimana yari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko muri Minisiteri y’Ubutabera naho Dr Isaac Munyakazi akaba yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye. Mu cyumweru gishize, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko bariya bagabo bari muri Guverinoma, bandikiye Minisitiri w’Intebe basaba kwegura.
Ingingo ya 125 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, ivuga ko buri Minisitiri, buri Munyamabanga wa Leta cyangwa undi wese mu bagize Guverinoma ashobora kwegura abikoze mu nyandiko. Inyandiko yo kwegura ishyikirizwa Perezida wa Repubulika binyujijwe kuri Minisitiri w’Intebe.
Iyi ngingo ivuga ko uko kwegura kwemerwa iyo mu gihe cy’iminsi itanu (5) nyir’ubwite atisubiyeho kandi na Perezida wa Repubulika akamwemerera.
Dosiye ya Evode yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha
Nk’uko tubikesha Ikinyamakuru umuseke.com, Evode Uwizeyimana wagarutsweho cyane kuva mu cyumweru gishize kubera guhohotera umukobwa usanzwe ucunga umutekano kuri kimwe mu bigo bikorera i Kigali ubwo yamusabaga kunyura mu cyuma gisaka abantu [Ntiyari yamenye ko ari umunyacyubahiro] aho kubyubahiriza amukubita inkubara.
Iki gikorwa yakoze cyakurikiwe no kotswa igitutu n’abakoresha imbuga nkoranyambaga banenga uriya wahoze ari umuyobozi mu nzego nkuru ndetse banavuga ko akwiye kwegura.
Urwego rw’Ubugenzacyaha rwahise rutangira iperereza kuri uyu mugabo wari usanzwe akomeye mu nzego z’ubutabera mu Rwanda.
Ubu ndetse RIB iratangaza ko dosiye y’ikirego kiregwa Evode Uwizeyimana yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha kugira ngo akomeze gukorwaho iperereza.
Dr Isaac Munyakazi na we weguriye rimwe na Evode, na we byahise bitangazwa ko ari gukurikiranwa ku cyaha cya ruswa. Ubu RIB ikaba ivuga ko igikora iperereza ariko we Dosiye ye ikaba itarashyikirizwa ubushinjacyaha.
Bombi binjiye muri Guverinoma mu kwezi k’Ukwakira 2016, bakaba bari bagiye kuyimaramo imyaka itatu n’igice.
Ubwanditsi
