Perezida Paul Kagame yababajwe no kubura uwo yafataga nk’umuvandimwe n’inshuti John Pombe Magufuli, wazize uburwayi bw’umutima; yihanganisha umuryango we n’abanyatanzaniya muri rusange.
Ku wa Gatatu tariki 17 Werurwe 2021, nibwo Perezida Magufuli yitabye Imana afite imyaka 61, akaba yaguye mu bitaro byo mu Mujyi wa Dar es Saalam.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, mu butumwa yatanze abinyujije ku rubuga rwa Twitter yagize ati “Tubabajwe no kubura umuvandimwe wange n’inshuti, Perezida Magufuli. Umusanzu we ku Gihugu cye ndetse no mu Karere kacu ntuzibagirana. Ndihanganisha umuryango we n’abaturage ba Tanzaniya. Abanyarwanda bifatanyije n’Abanyatanzaniya muri ibi bihe bitoroshye.”
Visi Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu, yavuze ko Magufuli yari amaze imyaka isaga 10 arwaye indwara y’umutima.
UWIMANA Donatha
