Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Perezida Kagame yongeye guha ikizamini gikomeye FPR “Ndashaka untura umuzigo”

Perezida Paul Kagame, amaze gutorerwa kuziyamamariza kuyobora igihugu mu matora ateganyijwe mu Nyakanga 2024, yatangaje ko n’ubwo Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bamugiriye icyizere, bakwiye gutekereza ku muntu uzamusimbura aho kugira ngo bazatungurwe.

Ni ubutumwa yahaye Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi barenga 2000 bitabiriye Inama Nkuru y’Umuryango FPR Inkotanyi yatorewemo nk’uzawuhagararira mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Perezida Kagame yavuze ko yemeye kongera guhagararira FPR mu matora y’Umukuru w’Igihugu ariko ashaka umuruhura uwo mutwaro.

Agira ati “Uwo muzigo ko nawemeye. Ndashaka untura uwo muzigo nikoreye kandi abawuntura bari muri mwe, hari n’abagomba kwibutswa. Hari abatabyiyumvamo ariko umuntu ashobora kwibutsa, ati uzi ko ari wowe, na we bikamutungura. Ni biba ngombwa gutyo ngira ngo nabyo tuzabikora.’’

Perezida Kagame yavuze ko ababyiruka bagomba kwitegura kandi bisaba kwitegura mu mutwe kuko bidasaba izindi mbaraga zidasanzwe.

Perezida Kagame atangaza ko icyizere akomeje kugirirwa kuva mu 2003, aho avuga ko impamvu akomeza kucyemera zishingiye ku mateka y’igihugu no kuba Isi ubwayo itoroshye muri rusange.

Yifashishije urugero rw’umuturage w’i Rusizi, wafashe umwanya mu 2010, kugira ngo avuge impamvu ashaka ko Perezida Kagame aba umukandida uhagarariye FPR Inkotanyi mu matora, avuga ko aramutse atabyemeye yahitamo kuba impunzi.

Agira ati “Icyo navanyemo ni iki? Ni ukuvuga ngo ntabwo muri rusange turagaragaramo ko duha abo tuyobora icyizere kigeze ha handi aho bivuze ngo atabaye uyu, ni ukuvuga ko ibintu bishobora gusubira uko byari bimeze.’’

“Ubwo ikindi mvanamo ni iki? Kuvuga ngo hari akazi karemereye imbere yako karuta uko tubyibwira. Igituma rero nabyumvise gutyo ni iki? Biraturuka muri bya bindi navuze byo gukora, abantu bagatekereza nyuma. Iyo utekereje nyuma, ntabwo utekereza ibiri byo, kuko uba warangije kuvuga, uba warangije gukora.’’

Perezida Kagame akomeza atangaza ko ahari ikibazo ari uko iyo ukoze cyangwa ukavuga nyuma, usigarana umuzigo wo gutekereza ku byo wavuze cyangwa ibyo wakoze.

Agira ati “Byashoboka bite ko twakwicara uko tungana twese, abayobozi ba FPR n’ab’igihugu, ntidutekereze ukuntu muri twe, havamo, hategurwa, hatangira gutekerezwa abakora nk’iby’undi, byashoboka bite? Ni byo nshaka kubabaza, ndashaka kubibutsa.’’

Perezida Kagame yavuze ko mu 2010, yabyihoreye bigahita, ariko mu 2017 arabyemera ariko aburira abanyamuryango, abasaba gutangira gutekereza k’uzamusimbura.

Agira ati “Narababwiye nti, icyizere […] ariko mujye mutekereza uko twakwiyubaka, tukishakamo abandi, abo mushima bashobora, tugakomeza urugendo uko bikwiye. Ntabwo urugendo turimo ari urwo kubaka ibyiza ariko bidafite ubwishingizi. Tugomba gushaka ubwishingizi bw’ibyo twubaka.’’

Akomeje ati “Ubwishingizi nta handi buva, ni mu bantu, ni muri twe. N’iyo wabyirengagiza uyu munsi, ukabyirengagiza ejo, ariko ntibikwiye kuba byirengagizwa, kuko wabyirengagiza uyu munsi ariko ejo ntibyashoboka.’’

Umukuru w’Igihugu yavuze ko n’ubwo kuri iyi nshuro yemeye kuba umukandida, adashaka kuzabatungura kandi adashaka kuzaba ari we utanga umusimbura, ahubwo ashaka ko abanyamuryango ari bo bazamwishakira.

Agira ati “Kandi ntimuzatekereze uwo nzabaha, muzamwishakemo. Iby’uko nagira icyo mbivugaho nkavuga nti uyu muntu ko ubanza mwarebye nabi cyangwa aba bantu, birashoboka.’’

Yavuze ko yibaza icyaba kibitera kandi hari abantu beza, bakora cyane kandi bagafasha igihugu gutera imbere.

Agira ati “Mbese hazagera aho birushaho kuba bibi kuko abantu bo mu myaka yanjye tugenda dusohoka mu kibuga. Hari abaturi inyuma, hari ubwo mbona ko hari byinshi byo gukoranaho kugira ngo baturushe, baturushe imyumvire.’’

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Ku wa Mbere tariki 17 Werurwe 2025, u Rwanda rwatangaje ko rwahagaritse umubano mu bya dipolomasi n’u Bubiligi, nyuma yo gusuzuma imyitwarire y’icyo gihugu...

Amakuru

Perezida Kagame yaganiriye n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio. Nk’uko byatangajwe n’Umukuru w’Igihugu abinyujije ku rubuga rwe rwa...

Amakuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ari mu gihugu cya Latvia mu uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu. Muri uru ruzinduko azagirana ibiganiro bizabera mu muhezo na...

Amakuru

Chairman wa FPR Inkotanyi akaba n’Umukandida wayo mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe tariki ya 15 Nyakanga, Paul Kagame, avuga ko abanyarwanda bose bagomba kwiga...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities