Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Perezida Paul Kagame yasheshe umutwe w’Abadepite

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Kamena 2024 yasheshe umutwe w’abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda nyuma yo gusoza manday’imyaka y’itandatu abawugize. Uyu mutwe washeshwe kandi kubera impamvu z’amatora ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024.

Perezida Kagame yasheshe Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite nyuma yo kwakira indahiro z’abayobozi bashya mu muhango wabereye mu Nteko Ishinga Amategeko.

Gusesa umutwe w’Abadepite ku mpamvu z’amatora biteganywa n’ingingo ya 79 y’Itegeko Nshinga rya Repuburika y’u Rwanda ryo mu 2003.

Perezida Paul Kagame yasheshe ku mugaragaro Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ashimira abari bayigize kubera imirimo myiza bakoze muri manda yabo bashoje.

Yagize ati “Gusesa Inteko ntabwo bivuze kubagaya, ni igihe kigeze cy’ibindi bishya tugomba kujyamo ariko uyu munsi byari ibyo kubashimira no kubabwira ngo ni ah’ubutaha.”

Depite Donatille Mukabalisa wari uyiyoboye, yagaragaje ko umukoro, inama ndetse n’impanuro Perezida Kagame yahaye abadepite ubwo barahiraga muri Nzeri 2019 ari byo byabafashije kusa ikivi cyabo.

Yavuze ko mu myaka itandatu ishize abadepite batoye amategeko atandukanye ndetse banagenzura ibikorwa byinshi bya Guverinoma, ikindi banegera abaturage.

Mu bikorwa byagezweho yagaragaje harimo “gusuzuma no gutora amategeko agera kuri 392 harimo Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, amategeko ngenga 10 ndetse n’amategeko asanzwe 381”.

Yakomeje agira ati “Turishimira ko amategeko yose yari mu mutwe w’abadepite twari twiyemeje ko tugomba gusoza manda yose tuyatoye, yaratowe ndetse yoherezwa gutangazwa. Muri rusange amategeko yose yatowe agaragaza ko igihugu cyacu cyihuta mu iterambere kikanakora amavugurura hagamijwe kugendera ku muvuduko Isi igenderaho, no ku byo abaturage bakenera mu mibereho yabo na byo bigenda bihinduka”.

Yavuze kandi ko ariya mategeko agaragaza ko u Rwanda rwaguye amarembo mu gukorana ndetse no gufatanya n’ibindi bihugu ndetse n’imiryango mpuzamahanga.

Ku bijyanye no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Mukabalisa yagaragaje ko abadepite bagiye kureba aho ibikorwa ndetse n’imishinga yashyizwe mu ngengo y’imari yifashe, ndetse bagakurikirana uburyo bishyirwa mu bikorwa kugira ngo ahari ibibazo bikosorwe ’amazi aterarenga inkombe.

Yavuze kandi ko abadepite bakoze ingendo zitandukanye zo hirya no hino mu gihugu basura ibikorwa by’iterambere ndetse banaganira n’abaturage kuri gahunda zitandukanye za leta ndetse no ku bikorwa bigamije kubateza imbere, mu rwego rwo kubafasha kumenya uruhare babigiramo.

Perezida Kagame kandi mu mpanuro yahaye abayobozi barahiye, yabibukijeho ko basabwa kurengera inyungu z’Abanyarwanda.

Agira ati: “Muhagarariye inzego zitandukanye. Inshingano mufite nkuru ni ukurengera inyungu z’Abanyarwanda bose, nta kurobanura. Ni inshingano yumvikana nk’aho yoroshye ariko iyo bigeze mu bikorwa niho bigaragarira ko biba bitoroshye ariko abantu bagomba kuzuza neza inshingano zibirimo.”

Yababwiye kandi ko “kuyobora habamo gutanga urugero abandi bakurikiza uhereye ku bo uyobora ariko n’abandi muri rusange cyane cyane abakiri bato. Muri izo nshingano habamo gufata ibyemezo bizima kuko bishoboka. Umuyobozi utagira aho afata ibyemezo aba yujuje bike mu nshingano aba afite. Kuzuza inshingano z’ibintu ukwiriye kuba ukora, bikwiriye gukorwa vuba bitagombye gutegereza.”

Perezida Kagame yavuze ko umuntu wese uhabwa inshingano, aba agomba kuzirikana ko atagomba kwirebaho wenyine ahubwo agomba guhora atekereza ku nshingano yahawe n’abo ahagarariye.

Agira ati “Ni yo mpamvu rero, ubona rimwe na rimwe ibintu bituzuzwa uko bikwiye, kenshi, henshi ndibwira ko uyu aba ari umwanya wo kubibutsa. Ikindi, abayobozi ntabwo bagiraho ikuzo, kwitekereza gusa, ibyo ni ibintu bizima bisanzwe, kwitekerezaho, ariko no gutekereza inshingano n’impamvu ufite izo nshingano. Ikindi ni ugukorera abandi, Igihugu n’abatari muri uwo mwanya.”

Perezida Kagame yashimangiye ko Umuyobozi mwiza ari umenya inshingano ze ntahore yibutswa ibyo yakabaye yakoze.

Agira ati: “Ntabwo byaba ko abayobozi gukora imirimo yabo bahora bibutswa buri gihe ndetse bikaba nk’aho abayobozi bumva ko hari abashinzwe kubibutsa. Igishoboka kiba gikwiriye gukorwa mu cyumweru kigakorwa mu byumweru bibiri, ukwezi cyangwa ibirenga. Wanabaza, nta we ushobora kukubwira icyabiteye, agasaba imbabazi akanavuga ko agiye kubikora.”

Yongeyeho ati “Nkunda kubabwira ni byiza gusaba imbabazi ko ugiye kubikora, ni inshingano yawe ariko sibyo mba mbaza. Ibyo umuntu aba abaza, ni igihe gihise cyatakaye habaye iki? Ibyatakaye byashobokaga kuki utabikoze kandi ari inshingano?”

Tariki tariki ya 19 Nzeri 2018 nibwo Perezida yakiriye indahiro z’Abadepite bashya muri manda ya Kane. Nyuma y’igihe giteganywa n’itegeko nshinga rya Repuburika y’u Rwanda umutwe w’abadepite useswa ku mpamvu z’amatora Abadepite bakaba basoje imirimo yabo.

Munezero Jeanne d’Arc

1 Comment

1 Comment

  1. didikantakori

    June 15, 2024 at 05:29

    Urabona ko U Rwanda rutekanye bien.ibintu byose ni munange wabaye wapfe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities