Perezida wa Kenya, William Ruto, avuga ko guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) ifite urufunguzo rwo gukemura amakimbirane mu burasirazuba bw’igihugu, aho ingabo za Congo zirwana n’ingabo za M23, aba barwanyi barashinja guverinoma ihezwa n’itotezwa.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa Jeune Afrique, umukuru w’igihugu cya Kenya yasuzumye aya makimbirane mu myaka yashize, asanga yaragize ingaruka mbi ku mibanire hagati ya DRC n’u Rwanda kubera kuvuga ko u Rwanda rushyigikiye inyeshyamba za M23.
Perezida Ruto yakomeje avuga ko amakimbirane atari ay’u Rwanda na DRC cyangwa se kuri Perezida Felix Tshisekedi na Paul Kagame ahubwo ko ari ay’abaturage ba Congo na Guverinoma yabo.
Agira ati “Nk’abakuru b’ibihugu, mu nama, twabajije M23 niba abaturage baho ari Abanyarwanda cyangwa Abanyekongo? Kandi DRC yavuze ko aba ari Abanyekongo, noneho niba aba ari Abanyekongo, bihinduka bite ikibazo cy’u Rwanda, bihinduka gute ikibazo cya Kagame? Kubera ko bimaze kumenyekana ko M23 ari Abanyekongo, ni ikibazo cya Congo, kandi dukeneye igisubizo cya Congo”.
Yashimangiye ko ubuyobozi bwa Tshisekedi bugomba kugirana ibiganiro na M23 kugira ngo bikemure ibibazo byihishe inyuma.
Perezida Ruto asjimangira ko birimo uruhare rw’amatsinda M23 mu nzira y’amahoro ya Nairobi na Luanda. Yemeje ko intamabara y’ amasasu atari igisubizo cy’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa DRC.
Agira ati “Mubitekerezo twebwe [abakuru b’ibihugu], twumva impande zose, zaba zikoresha Luanda cyangwa inzira y’amahoro ya Nairobi, M23 irashaka kugira uruhare mu biganiro. Baravuga bati ‘Kuki muduheza? Turi Abanyekongo; dufite ibibazo dushaka kuvugana na guverinoma yacu,”.
Perezida Ruto avuga ko ibiganiro byafashije gukemura ibibazo n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya nyuma yo gutsinda kwe ku ya 9 Kanama 2022, amatora ya Perezida wa Repubulika.
Agira ati “Igihe abatavuga rumwe na leta muri Kenya bagaragazaga ibibazo bijyanye n’amatora natsinze mu buryo buboneye, nyuma y’amezi atandatu nyuma y’amatora baravuze bati ‘Turatekereza ko twatsinze amatora,’ maze bateza ibibazo. Nababwiye nti: ‘Sawa, reka tuganire.’ Turicara turaganira. Ntacyo byantwaye. Twagiye mu kiganiro maze dukemura ibibazo. Nta kintu na kimwe umuntu yatakaza iyo uhuza abaturage bawe mu biganiro”.
Ibi byavuzwe na Perezida Ruto ubwo yavugaga ku myigaragambyo yo kwamagana leta yahungabanije Kenya umwaka ushize.
Gaston Rwaka
